Uganda irashinjwa kugura intwaro mu bihugu bitatu by’i Burayi ikaziha Sudan Y’Epfo iri mu bihano

  • admin
  • 29/11/2018
  • Hashize 5 years

Uganda irashinjwa kuyobereza intwaro zivuye mu Burayi mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano Sudani y’Epfo biyibuza kugura ibikoresho by’intambara.

Raporo y’ikigo cyo mu bwongereza gikora ubushakashatsi ku ntwaro ahabera amakimbirane (Conflict Armament Research’CAR’), yasohotse kuri uyu wa Kane, itariki 29 Ugushyingo, yazamuye ibibazo ku bufasha bwa Uganda kuri Guverinoma ya Sudani y’Epfo mu gihe yigira nk’idafite aho ibogamiye mu makimbirane abera muri iki gihugu.

Iyi nkuru dukesha washingtonpost ivuga ko impande zihanganye muri Sudani y’Epfo muri Nzeri zasinye amasezerano yo guhagarika intambara yari imaze imyaka 5 yahitanye abantu basaga gato 383,000.Ni nyuma y’aho amasezerano yabanje yarenzweho intambara ikubura.

Raporo ivuga ko Uganda yaguze imbunda n’amasasu mu bihugu bitatu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi; Bulgaria, Romania na Slovakia, nyuma zikohererezwa Igisirikare cya Sudani y’Epfo n’imitwe yitwara gisirikare bikorana.

Iyi raporo kandi igaragaza ukuntu ibuza ryo kohereza intwaro muri Sudani y’Epfo ku mpande zihanganye ritashyizwe mu bikorwa nk’uko umuyobozi w’iki kigo cyo mu Bwongereza, James Bevan yabitangaje.

Yagize ati”Amatsinda yacu ari hariya afite ibimenyetso bifatika by’intwaro nyinshi ndetse n’amasasu asaga 200.000.Ibi ni ibigaragaza ko ibyo kubuza iyoherezwa ry’intwaro ku barwanyi bitubahirijwe.”

Izi ntwaro ngo zikaba zaroherejwe muri Sudani y’Epfo mbere y’uko Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni gafatira embargo Sudani y’Epfo mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko nyuma y’aho E.U yari yamaze gufatira iki gihugu ibi bihano.

Ku ntwaro zavuye muri Bulgaria, muri iyi raporo havugwamo ko Sudani y’Epfo yegereye Uganda nayo igakoresha ibyangombwa byayo mpuzamhanga biyemerera kugura intwaro bias nk’aho ari izigenewe Igisirikare cya Uganda, mu gihe mu by’ukuri zari iza Sudani y’Epfo.

Ntiharamenyekana neza kandi niba Uganda yaragambanye mu kuyobereza amasasu yari avuye muri Romania na Slovakia muri Sudani y’Epfo mu 2015. Amasasu amwe ngo akaba yarabonetse mu nyeshyamba zikorana bya hafi na Guverinoma ya Sudani y’Epfo.

Guverinoma ya Uganda ikaba itarasubije ibimenyetso yohererejwe, mu gihe umuvugizi w’igisirikare, Brig. Richard Karemire yatangarije Associated Press ko atarabona iyi raporo.

Gusa yagize ati“Kuri twe dushyigikiye inzira y’amahoro muri Sudani y’Epfo.”

Sudani y’Epfo yateye utwatsi iyi raporo

Minisitiri w’itangazamakuru wa Sudani y’Epfo, Michael Makuei Lueth yamaganye iyi raporo avuga ko ari fake.

Avugana na AP yagize ati“Nta nubwo dufite amafaranga yo kugura intwaro kandi ubu dukeneye amafaranga y’amasezerano y’amahoro.”

Yakomeje asa nk’uwishongora kandi yemeza ibivugwa muri iyi raporo agira ati “Niba EU yaratambukishije embargo ku ntawro ibyo ni ibyabo, ariko twe mu bihugu bya Afurika, ntabwo turi abanyamuryango ba E.U kandi ntitugengwa nayo.”

Naho ku kijyanye n’ibihugu izi ntwaro zaturutsemo, iyi raporo ivuga ko nta kigaragaza ko bifite uruhare cyangwa byari bizi ko zizoherezwa muri Sudani y’Epfo.

Umusesenguzi wo muri Sudan y’Epfo Alan Boswell,yatangarije washingtonpost ko abona uku guhagarika iyinjizwa ry’intwaro muri iki gihugu,bizatuma umurongo w’ibiganiro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe n’ayo bibasha gukorwa.Ariko nizidahagarikwa intambara izakomeza kudogera ari nako inzira karengane zikomeza kubigenderamo.

Abasesenguzi bakomeza bavuga ko kuba Amerika itarashatse kwinjira muri iki kibazo cya Uganda na Sudan y’Epfo ku ihagarikwa ry’izi ntwaro nibyo byatije umurindi ibi bihugu mu gukomeza kuzahana uko bibyifuza.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/11/2018
  • Hashize 5 years