Uganda: Igisirikare cyatangaje ko Abagande badakwiye kugira impungenge ku gitegereje Gen Kale Kayihura

  • admin
  • 27/06/2018
  • Hashize 6 years

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Abagande badakwiye kugira impungenge ku gitegereje Gen Kale Kayihura ufunzwe, kigasaba ko cyahabwa umwanya kikita kuri iki kibazo.

Murekere ikibazo cya Gen Kayihura ubuyobozi bwa UPDF. Ubuyobozi buri kukitaho. Ni ikibazo kiri mu biganza byacu kandi kiri kwitabwaho uko bikwiye,” uwo ni umuvugizi wa UPDF, Brig Richard Karemire.

Yasubizaga ikibazo cy’ikinyamakuru Daily Monitor, dukesha iyi nkuru, ku mpamvu Gen Kale Kayihura n’abo bareganwa bakomeje gufungwa binyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko nshinga ko barengeje amasaha 48 batarashyikirizwa urukiko.

JPEG - 76.2 kb
Brig Richard Karemire, Umuvugizi wa UPDF

Nyuma y’iminsi 14 atawe muri yombi ku byaha kugeza ubu bitarasobanurwa neza, guverinoma ya Uganda ikomeje kuruca ikarumira ku bigiye gukurikira ifatwa rya Kayihura.

Ingingo ya 23 y’itegeko nshinga rya Uganda mu gika cyayo cya kane havugwamo ko umuntu utawe muri yombi mu gihe adahise arekurwa agomba gushyikirizwa urukiko vuba bishoboka bitarenze amasaha 48 uhereye igihe yaterewe muri yombi.

Igisirikare cya Uganda kikaba cyarataye muri yombi Gen Kale Kayihura kuwa 13 Kamena n’abandi bantu basaga 10 bagaragaraga nk’abantu be ba hafi kuva icyo gihe bakaba bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye no mu zindi gereza.

JPEG - 72.8 kb
Gen Kale Kayihura

Umunyamategeko Elison Karuhanga, wo muri Kampala Associated Advocates yunganira kayihura, kuri uyu wa mbere yatangaje ko Kayihura atarabasaba gutanga ikirego gisaba guverinoma kumushyikiriza urukiko. Yanze gusobanura impamvu Kayihura ntacyo bimutwaye kuba ataragezwa mu rukiko, avuga ko ari ibanga riri hagati y’umukiriya n’abajyanama be mu mategeko.

Karuhanga yakomeje avuga ko kugeza ubu 90% by’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru atari byo kuko umukiriya wabo nta kirego aramenya ashinjwa.

Ni mu gihe minisitiri w’umutekano, Gen Jeje Odongo mu cyumweru gishize avugana n’itangazamakuru yatangaje ko Gen Kayihura afite dosiye agomba gusubiza.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 27/06/2018
  • Hashize 6 years