Uganda: Ibisasu bibiri byaturikiye mu Mujyi wa Kampala [ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ibisasu bibiri byaturikiye mu Mujyi wa Kampala, Umurwa Mukuru wa Uganda, bihitana abantu babiri, binangiza imodoka nyinshi nk’uko tubikesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ndetse n’ibindi bitangazamakuru byo muri Uganda.

Mu bisasu bibiri, kimwe kigaturikira hafi y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko, ikindi giturikira hafi ya sitasiyo ya Polisi aho muri Kampala, Inteko ikaba yahise itangira guhungishwa nk’uko NTV Uganda yabitangaje.

Umunyamakuru wa ‘NTV Uganda’ yavuze ko yabonye imirambo ibiri nyuma y’uko ibyo bisasu bituritse, ariko impamvu y’iturika ryabyo ngo ntiyahise imenyekana.

Ku rubuga rwa Twitter rw’icyo gitangazamakuru yagize iti “Mu ba mbere bahise batabara, harimo abo mu Muryango utabara imbabare ‘Red Cross’, bifashishaga ibikoresho byagenewe kuzimya inkongi ‘fire extinguishers ‘ kugira ngo bazimye umuriro aho hafi y’Inteko ishinga amategeko”.

Abasirikare ba Uganda bari muri Somalia, aho barimo kurwanya umutwe wa al Shabab, ushamikiye kuri al Qaeda, bakaba bari muri Somalia mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bw’Afurika yunze Ubumwe.

Al Shabaab ngo imaze gutera ibisasu byinshi muri Uganda kandi bigahitana ubuzima bw’abantu. Mu kwezi gushize k’Ukwakira 2021, ni bwo umutwe wa ‘Islamic State’ ngo wigambye bwa mbere kuba waraturikije igisasu muri Uganda, cyahitanye umukozi wa Resitora aho cyaturikiye.

Mu kwezi k’Ukwakira 2021 kandi, ni bwo Polisi ya Uganda yatangaje ko umuntu w’umwiyahuzi yaturikirije igisasu mu modoka itwara abagenzi kiramuhitana ubwe, ariko ngo gikomeretsa n’abandi bantu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/11/2021
  • Hashize 2 years