Uganda: Gen Museveni n’ubutegetsi bwe bw’abicanyi buzamenyekana vuba-Robert Kyagulanyi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Bobi Wine w’imyaka 38 uzwi ku’izina rya Robert Kyagulanyi akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda n’abamushyigikiye ,kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021 batambukije ubutumwa bunenga Perezida Museveni kubera ubwicanyi bukomeje kubera mu gihuhu hose, ububutumwa ba bunyujije kuru kuta rwishyaka ryabo PeoplePower.

Bwana Robert Kyagulanyi na bamushyigikiye banditse bati”Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Ubumwe bw’igihugu bwongeye kuvugana n’igihugu ku bwicanyi bukomeje gukorwa mu gihugu hose, cyane cyane muri Masaka, Nkuru, Karamoja, Kasese no mu bice bya Wakiso. Gen. Museveni n’ubutegetsi bwe bw’amaraso bakoresha ubwo bwicanyi kugira ngo bakurikirane imigambi yabo mibi ariko izamenyekana vuba.”

Bakomeje bagira bati ” Ikibazo cy’abayobozi bacu Hon. Muhammad Ssegirinya na Hon. Allan Ssewanyana boherejwe muri Gereza bakekwaho kuba barakoze ubwo bwicanyi. Abavoka bacu barimo gukora ibishoboka byose kugirango abo bagenzi bacu barenganurwe. Hagati aho, ingamba zo gutuma barekurwa by’agateganyo zirakomeje.”

Bobi Wine akomeza agira Ati”Turasaba ko ibimenyetso bivugwa ko ubutegetsi bufite ko byahabwa abagize Inteko ishinga amategeko bombi bakabimenyeshwa bidatinze hakurikijwe uburenganzira bwabo busesuye bwo kuburanishwa mu buryo buboneye.”

Ati:” Ntabwo byemewe gusa, ahubwo ni icyaha cyo gukurikirana abantu nabi nkurikije ibimenyetso byatanzwe nkuko bashyizweho kuri bamwe nabandi bayobozi benshi mu bihe byashize.”

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2021
  • Hashize 3 years