Uganda: bamwe mu bari bashyigikiye Perezida Museveni batangiye kumwihinduka

  • admin
  • 22/10/2015
  • Hashize 8 years

Umwe muribo ni Dr Edith Grace Ssempala umaze imyaka 22 ari mu ishyaka rya Museveni NRM. Uyu mugore wibaye Ambasaderi wa Uganda mu bihugu bitandukanye, ndetse agakora muri Banki y’Isi, yavuze ko atangazwa n’uburyo Museveni yahindutse akaba atagikurikiza Demokarasi. Kuri we ngo Museveni yari azi myaka mu myaka yaza 1980 siwe abona ubu, akibaza niba ari wa wundi wavugaga ko ashaka Demokarasi irambye. Yeruye ko agiye gushyigikira amashyaka ashaka impinduka z’uko Museveni atakwiyamamaza .

Dr Edith Grace Ssempala yavuze ko yatangiye kubona uburyo Museveni yahindutse mu mwaka wa 2011 ubwo yabonaga ngo atagiha agaciro ikiremwa muntu. Ngo yabonye abapolisi bamena imodoka ya Besige bagashyiramo imyuka iryana mu maso kandi ngo babaga bahawe amabwiriza n’igipolisi Museveni ayobora. Yemeje kandi ko Museveni azi bahoze bakorana, amukunda, akanamwizera ubu yahindutse.

Amushinja ko asigaye afata umutungo wa Uganda akawita uwe ndetse no kumva ko umuntu utamushyigikiye agomba gutotezwa nk’uko newvision dukesha iyi nkuru ibivuga ngo We ubwe yagize . Ati:“Nahoze ntekereza ko ikibazo kidukomereye ari uburyo twatera imbere ariko nasanze twarageze mu bihe bibi cyane kurusha ibyo twarimo mbere y’ubutegetsi bwa Museveni” Yakomeje avuga ko ibyo abona muri Uganda muri iki gihe ngo ari ibimenyetso by’uko igihugu no guhutaza ikiremwa muntu.

Ubusanzwe Dr Edith Grace Ssempala yabaye Ambasaderi wa Uganda muri Amerika, Ethiopia na Djibouti, ndetse anahagaraira Uganda mu muryango w’Africa yunze ubumwe nyuma agakora muri Banki yisi.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/10/2015
  • Hashize 8 years