Uganda: Abayobozi bareze Perezida Museveni m’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC

  • admin
  • 05/01/2017
  • Hashize 8 years

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC ruratangaza ko rwakiriye ikirego abayobozi bo mu karere ka Kasese barezemo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.

Aba bayobozi bashinja Museveni ubwicanyi bwakozwe n’abapolisi ba Uganda mu Gushyingo 2016, ubwo bagabaga igitero ku ngoro y’umwami wa Rwenzururu, abantu basaga ijana bakahasiga ubuzima.

Depite Winnie Kizza uhagarariye Kasese mu nteko ishinga amategeko yavuze ko yabonye ubutumwa bw’umushinjacyaha wa ICC Fatou Bensouda bwemeza ko yakiriye ikirego cyabo kandi agiye kukigaho nk’uko KFM Uganda ibitangaza.

Kizza avuga ko ICC izabamenyesha niba yafashe umwanzuro wo kugikurikirana binyuze mu nyandiko.

Abaregwa ni Museveni, na baminisitiri Asuman Mugenyi a Peter Ecweru, bose bashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Uyu mudepite avuga ko bafite icyizere ko ICC izaburanisha Museveni, kugira ngo ababuriye ababo muri ubwo bwicanyi bahabwe ubutabera.

Kiiza ahamya ko abapolisi bishe abantu babarirwa mu 130 barimo abagore n’abana ubwo bagabaga igitero ku ngoro y’umwami wa Rwenzururu Omusinga Charles Mumbere ku ya 26 no ku ya 27 Ugushyingo 2016.

Polisi ya Uganda ivuga ko yari ije gukumira umutwe witwaje intwaro wari uherutse kwica abapolisi muri ako gace.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni
Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 05/01/2017
  • Hashize 8 years