Uganda: Abanyeshuri 180 b’Abanyarwanda barangije Kaminuza ntibari bubashe kwambara amakanzu

  • admin
  • 06/03/2019
  • Hashize 5 years

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kampala( Kampala University) bwatangaje ko hari Abanyarwanda 180 bigaga muri iriya Kaminuza wabumenyesheje ko batazitabira ibirori byabayirangije bizaba kuri uyu wa Kane. Ngo umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi niyo ntandaro yabyo.

Ubwo baganzi babo biganaga muri iyi Kaminuza bazaba bishimira kwambara amakanzu, Abanyarwanda 180 bari mu Rwanda bo ntibazashobora kujyayo

Umuyobozi wiriya Kaminuza wungirije ushinzwe amasomo Prof Badru Dungu Kateregga yavuze ko bariya banyeshuri batazaza kubera ko nta Munyarwanda wemewe kuva muri gihugu cye ajya Uganda.

Ati “Abenshi mu banyeshuri b’Abanyarwanda dufite hano bari baragiye iwabo mu minsi yashize. Batubwiye ko batazabona uko baza kwifatanya na bagenzi babo ku munsi wo kwambara umwambaro w’abarangije Kaminuza. Turabasengera ko ibibazo hagati y’ibihugu byombi bizarangire vuba bazabone uko baza gufata impamyabumenyi zabo.”

Yavuze ko Kaminuza itazabarenganya ngo ibafate nk’abataritabiriye uriya muhango ku bushake bwabo kuko izi icyabibateye.

Prof Badru Kateregga avuga ko igihe cyose umubano hagati y’ibihugu byombi izasubirira mu buryo bariya banyeshuri bazajya gufata impamyabumenyi zabo.

Umuhango wo kwambika abanyeshuri barangije muri iriya Kaminuza uzaba kuri uyu wa Kane, taliki 07, Werurwe, 2019. Abanyeshuri 3 352 bose hamwe nibo bazambara uriya mwambaro w’abarangije Kaminuza. Muribo igitsina gabo ni 2 017 naho igitsina gore ni 1 335.

Muri bariya bose abakomoka muri Uganda ni 1 820 abasigaye ni abanyamahanga barimo Abanyarwanda n’abandi bakomoka muri Kenya, Abanya Tanzania, Somalia, Sudani y’epfo, u Burundi Ethiopina na Liberia.

Umushyitsi mukuru mu biriya birori azaba ari umwamikazi w’ubwami bwa Buganda witwa Sylvia Nagginda.

Niyomugabo Albert /MUhabura.rw

  • admin
  • 06/03/2019
  • Hashize 5 years