Uganda: Abanyeshuli 5 bo mu ishuli ribanza bishwe n’inkuba

  • admin
  • 05/11/2015
  • Hashize 9 years
Image

Ku mugoroba w’ejo tariki 3 Ugushyingo 2015 mu karere ka Bushenyi haguye imvura idasanzwe inkuba zirakubita kuburyo ku kigo cy’Ishuli ribanza rya Nyakabingo Primary School abana 5 bahasiga ubuzima, umwe arakomereka bikabije naho abandi 5 baracyakurikiranwa n’abaganga.

Nk’uko howwe dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo aba bana bari barimo gukina mu gihe imvura yarwaga nuko inkuba ziza gukubita icyo muri ako gace kigo cy’Ishuli rya Nyakabingo Primary School riherereye mo hanyuma abana 5 bakubitwa n’inkuba irabahitana.

Kuri ubu aba bana babashije kurokoka bari kuvurirwa mu bitaro bya KIU Hospital naho abo bandi bapfuye imibiri yabo yashyizwe muri morgue mu gihe hagitegerejwe ko imiryango yabo iza kubatwara ikajya kubashyingura.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/11/2015
  • Hashize 9 years