Uganda: Abantu 2 batawe muri yombi bashinjwa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba urwanya u Rwanda

  • admin
  • 08/08/2018
  • Hashize 6 years

Mu gihugu cya Uganda Agatsiko k’abaturage bo mu mujyi wa Igayaza mu Karere ka Kakumiro bagabye igitero ku biro by’ushinzwe umutekano mu karere , bamusaba kumenya aho abantu 2 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba urwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Abo bantu 2 ni uwitwa Abdul Karim Niwamanya na Abdul Safari, bose batuye muri Igayaza muri Kakumiro, batawe muri yombi kuwa Gatanu n’Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu cya Uganda .

Uwahoze ari ugisirikare mugisikare cya Uganda Uwitwa Ali Ahimbisibwe, ari nawe se wa Niwamanya, yavuze ko yifatanyije n’abandi baturage bakajya ku biro by’ushinzwe umutekano mu karere , bagiye gushaka amakuru y’umuhungu we ariko bakabwirwa kujya kubariza ku biro bya ISO muri Kampala.

Yavuze ko ubwo bajyaga Kampala babwiwe gusubira Kakumiro bakabaza amakuru y’abantu babo DISO.

Uyu ati: “Ni gute umuhungu wanjye yajya mu bikorwa by’inyeshyamba kandi ari njye ukorana n’umutekano? Ndashaka DISO kutubwira aho aba bantu bafungiye,”

Ku ruhande rwe ariko, DISO Edward Byarugaba ntiyigeze abitaho ahubwo yifungiranira mu biro amasaha agera kuri atandatu aza kuvanwamo na polisi yahise imujyana kuri station ya polisi ya Kakumiro.

Uhagarariye abaturage mu karere, Mary Lule Senkungu, yanenze inzego z’umutekano guta muri yombi abantu zitabimenyesheje igipolisi cy’akarere n’abandi bayobozi bashinzwe umutekano mu karere.

Madamu Senkungu yakomeje avuga ko yagiye ku biro bya minisitiri w’umutekano utari uhari, ariko abasha kumenya ko aba batawe muri yombi bakiriho kandi batekanye nk’uko Daily Monitor Ikinyamakuru cyegereye ubutegetsi bwa Uganda cyabitangaje .

Ni mu gihe umuyobozi wa polisi mu Karere ka Kakumiro, Hassan Katumba Mugerwa, yavuze ko atigeze amenyeshwa igikorwa cyo guta muri yombi abo bantu.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko Abdul Safari na Abdul karim Niwamanya, bakorera ishyaka RNC, rikuriwe na Kayumba Nyamwasa, aho baba mu bikorwa byo gushakisha abantu bo kwinjiza mu ngabo z’iri shyaka rifite imigambi yo guhungabanya ubuyobozi buriho mu Rwanda.

Abazi igihugu cya Uganda bavuga ko uturere twa Kakumiro, Kibaale na Kagadi dutuwe n’Abanyarwanda benshi usanga bari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi n’indi mirimo ijyanye nabyo.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/08/2018
  • Hashize 6 years