Ubwongereza:Abakandida bashaka gusimbura Therese May ku buyobozi bakomeje kwiyongera

  • admin
  • 25/05/2019
  • Hashize 5 years

Inkundura yo kuba umukuru mushya w’ishyaka rya Conservative yatangiye, nyuma yaho Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May atangarije ko azegura mu kwezi gutaha kwa gatandatu.

Matt Hancock, minisitiri w’ubuzima, abaye uwa gatanu ku rutonde rw’abamaze gutangaza ko bazahatanira ubwo buyobozi.

Hancock yabwiye BBC News ko gukura Ubwongereza mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) ari “akazi k’ingenzi”.

Yongeyeho ko uzasimbura Madamu May agomba kuba umunyakuri kurushaho ku bijyanye n’umwumvikano ucyenewe kugira ngo amasezerano yo gukura Ubwongereza muri EU yemerwe n’inteko ishangamategeko y’iki gihugu.

Hancock aje yiyongera ku bandi bakandida bane bamaze gutangaza ko bazahatanira ubwo buyobozi.

Abo ni Jeremy Hunt, minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’uwo yasimbuye kuri uwo mwanya Boris Johnson, Minisitiri w’iterambere mpuzamahanga, Rory Stewart, ndetse na Esther McVey wigeze kuba Minisitiri w’umurimo n’ibijyanye n’imperekeza ku bakozi bageze mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uguhatanira ubuyobozi bw’ishyaka rya Conservative ni ko kuzatuma hamenyekana uzaba Minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza.

Abakuru muri iri shyaka bateganya ko umukuru waryo mushya aza yatowe bitarenze mu mpera y’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu, Madamu May yemeje ko azegura nk’umukuru w’iri shyaka ku itariki ya 7 y’ukwezi gutaha kwa gatandatu, ariko ko azakomeza kuba Minisitiri w’intebe mu gihe ibikorwa byo gutora umusimbura kuri ubwo buyobozi bikomeje.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/05/2019
  • Hashize 5 years