Ubwongereza bwahagurukiye interahamwe zicyekwaho Jenoside

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/04/2021
  • Hashize 3 years
Image

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yashyizeho itsinda ry’abagize iyo Nteko riyobowe na Lord Mandelson rigiye gusaba Guverinoma y’u Bwongereza (UK) kugeza mu butabera Abanyarwanda 5 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba bacyidegembya muri icyo Gihugu mu myaka 27 ishize Jenoside ihagaritswe.

Lord Stuart Polak, umwe mu bagize iyo Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, ku wa Kane yatangaje ko iryo tsinda ryashyizweho hagamijwe gukuraho ikizinga kikigaragara mu mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza kuri ubu ugeze ku rwego rushimishije.

Abo Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka, u Rwanda rukaba rwaratanze impapuro zo kubata muri yombi muri Gicurasi 2013, ariko kugeza magingo aya dosiye zabo zikaba zitarihutishwa ngo haboneke ubutabera busesuye.

Vincent Bajinya w’imyaka 59 wiyise Vincent Brown akaba n’umwe mu bari bagize Politiki y’Akazu, Celestin Ugirashebuja w’imyaka 67, Charles Munyaneza w’imyaka 62 na Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 67 batawe muri yombi bwa mbere mu mwaka wa 2006 ariko urubanza rwabo ruza guhagarara nyuma y’imyaka itatu.

Célestin Mutabaruka w’imyaka 64, Umupasiteri mu Itorero rya Community Church, we yatawe muri yombi bwa mbere mu 2012.

U Bwongereza bwongeye kubata muri yombi mu 2013 ariko bwanga kubohereza kuburanishirizwa mu Rwanda, ariko na none ntihagira igikorwa ngo abo bagabo banaburanishwe n’ubutabera bw’icyo gihugu.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bifuza kubaza Guverinoma y’u Bwongereza ikibura ngo abo bagabo uko ari batanu bagezwe imbere y’ubutabera mbere y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma (CHOGM2021) yitezwe kubera i Kigali muri Kamena 2021.

Lord Polak yagize ati: “U Rwanda rutewe ishema no kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izaba muri Kamena, ndetse iha agaciro gakomeye umubano ifitanye n’u Bwongereza… Iryo tsinda ryashyiriweho gukuraho ikizinga mu mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.”

Lord Polak yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza ikwiye kuba icyitegererezo mu gihe isaba ibihugu by’Afurika kwimakaza imiyoborere myiza no kurengera uburenganzira bwa muntu, igaha ubutabera bwihuse abo bagabo bamaze imyaka myinshi barabonye ijuru rito muri icyo Gihugu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/04/2021
  • Hashize 3 years