Ubwoba ni bwose Mu Barundi Bahungiye Tanzaniya

  • admin
  • 24/07/2017
  • Hashize 7 years

Impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzaniya zivuga ko zitewe umutima uhagaze n’amagambo aherutse gutagwazwa n’abakuru b’ibihugu by’Uburundi na Tanzaniya babahamagarira gutahuka.

Bamwe muribo babwiye Ijwi ry’Amerika ko bafite ubwoba ko bashobora kwirukanwa umwanya uwariwose.

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi za Nduta hamwe na Mtendeli zivuga ko nyuma y’urugendo rw’umukuru w’igihugu cyabo I Ngara muri Tanzaniya, basigaranye ubwoba.

Izo mpunzi zitangaje ko zifite amakenga ko nyuma yayo magambo bashobora kwirukanwa ku ngufu. Bavuga ko bibibutsa ibyabaye mu mwaka w’2012 mu nkambi y’impunzi ya Mtabila aho impunzi z’Abarundi zirukanywe ku ngufu.

Mugihe umukuru w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza yabahumurije ko hari umutekano, izo mpunzi zo zivuga ko zifite amakuru yizewe ko nta mutekano uhari ushabora gutuma batahuka vuba.

Naho bimeze gutyo , hari urutonde rw’abantu barenga 15,000 biyandikishije bifuza gutahuka. Urwo nurumanitse mu nkambi y’impuzi ya Nduta gusa. Abari kururwo rutonde bavuga ko ahubwo bo bumvise bahumurijwe.

Abo, batangaza ko urugendo rw’umukuru w’igihugu cy’Uburundi rwaje nk’igisubizo ku cyifuzo cyabo cyo gusubira iwabo. Gusa basaba ko babona imfashanyo yo kubafasha mu minsi yambere bamaze kugera mu gihugu cyabo.

Ikindi basaba n’uko utwo basize twacungwa neza maze bagasanga tukiri twose.

Kurabo basabye gutaha, umuyobazi mu gihugu muri Tanzaniya yavuze ko imyiteguro igeze kure kugira batahukanwe. Naho kubatarabishaka nabo, umukuru w’icyo gihugu John Pombe Magufuli yatangaje ko nta numwe azirukanwa ku ngufu.


Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/07/2017
  • Hashize 7 years