Ubwiyongere bw’abaturage mu kinyejana cya 21 buzagabanukaho miliyari 2 – The Lancet

  • admin
  • 15/07/2020
  • Hashize 4 years

Ubushakashatsi bwakozwe na ‘The Lancet’ bwashyizwe hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, bugaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage mu kinyejana cya 21 buzagabanukaho miliyari ebyiri, ugereranije n’imibare yatangwaga n’Umuryango w’Abibumbye.

Ibi ngo bizaterwa n’uko abatuye isi bagabanyije imbyaro, ndetse kugeza ubu byinshi mu bihugu bikaba bikomeza gushishikariza abaturage kuboneza imbyaro. Ubu bushakashatsi, bwerekaba ko abaturage b’isi mu mwaka wa 2100 bazaba ari miliyali 8.8, aho kuba miliyali 10.9.

Ibi ni inkuru nziza ku bidukikije ku isi, kuko birushaho guhungabanywa n’ubwiyongere bwa muntu, aho abantu bagenda barushaho kuvumbura byinshi byangiza ikirere, ndetse no gutura, guhinga, kwangiza amashyamba, amazi, inyamaswa, n’ibindi.

Ariko kandi ngo ibi bizaba ikibazo ku bukungu bw’isi, kuko abazaba bashoboye gukora bazagabanuka, naho abarengeje imyaka 80 y’amavuko bazikuba incuro esheshatu.

Muri ubu bushakashatsi, batanga inama ku bihugu ko bigomba gushyiraho ingamba z’igihe kirekire, bazirikana ko hari imyaka bazakenera abakozi benshi, nyamara abashoboye gukora ari bake.

Ubu bushakashatsi ariko buvuga ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abaturage baziyongera cyane, bakava kuri miliyari imwe bakagera kuri eshatu mu mwaka wa 2100.

Igihugu cya Nigeria gituwe cyane muri Afurika, kizava kuri miliyoni 200 zisaga z’abaturage, kigere kuri miliyoni 790 z’abaturage, aho kizaba ari igihugu cya kabiri gituwe cyane ku isi, kikazaza inyuma y’u Buhinde ariko kikarusha ubwinshi abaturage bazaba batuye U Bushinwa icyo gihe.

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 15/07/2020
  • Hashize 4 years