Ubwicanyi bukomeje gukorerwa ubwoko bw ‘Abanyamulenge Isi irebera buzahagarikwa nande?

  • Ruhumuriza Richard
  • 26/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Ikibazo cy’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge muri komini ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gikomeje kuba agaterera nzamba kugeza ubu, kuko n’ubwo hasinywe amasezerano atandukanye ndetse n’umukuru w’igihugu akihagurukira ubwe, byose nta gisubizo biratanga kuko ngo ibintu bikiri nk’uko byahoze.

Ku wa 16 Nzeri 2020 mu mishyikirano yari imaze iminsi itatu ihuza imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, yarangiye igera kuri 70 ishyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano yagiriraga aho muri Kivu y’Amajyepfo.

Umutwe wa Mai-Mai na wo, cyane igice cyawo cyiyise “Biloze Bishambuke”, na wo wari uri mu isinywa ry’ayo masezerano yo guhagarika imirwano, uyu mutwe ukaba ari na wo uza imbere mu kwibasira Abanyamulenge, byaviriyemo benshi muri bo kuva mu byabo abandi na bo bakicwa.

Isinywa ry’aya masezerano ryatekerezwaga na benshi ko rije kuba igisubizo ndetse bikanatanga agahenge ku bibazo byari bimaze iminsi muri Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko mu gace ka Minembwe, gusa ngo nta gisubizo byatanze.

Mu kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC Gahuzamiryango, Burugumesitiri wa Minembwe, Mukiza Gad, yavuze ko n’ubwo habayeho isinywa ry’amasezerano ngo kugeza ubu ntacyo byatanze kuko Abanyamulenge bagikomeje kwicwa, ndetse n’abakuwe mu byabo bataratahuka.

Yagize ati “Twebwe hano Minembwe nta mutekano na muke, n’ejo bundi hari intambara yabaye, abo bitwaje ibirwanisho ba Mai-Mai barateye ntitwavuga ibitero bamaze gukora.”

Yongeyeho ati “Imishyikirano bagize ni iyo ku rupapuro, gusa nta mutekano na muke uhari, impunzi ziracyari impunzi, amayira aracyari mabi, nta mutekano na muke.”

Uretse kuba harasinywe ayo masezerano ataragize icyo atanga, ibintu byaje kongera guhumira ku mirari ubwo ibyari byitezweho ko byaba igisubizo ari cyo kugira Minembwe Komine byemewe n’amategeko, byavugurujwe na Perezida Tshisekedi, bituma icyizere ku Banyamulenge cyongera kuyoyoka.

Tshisekedi yavuze ko impamvu zo kuvuguruza icyemezo cyari cyafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko cyo kugira Minembwe Komine, ari ukugira ngo iki kibazo gishakirwe igisubizo kirambye, akavuga ko agiye gushyiraho akanama kagizwe n’abakomoka mu yandi moko atabarizwa muri Kivu kugira ngo bige ku kibazo cya Komine Minembwe.

Ubwo yari ari i Goma ku wa 8 Ukwakira 2020, Tshisekedi yagarutse cyane ku kibazo cya Minembwe, aho yavuze ko ubwe yahagurukiye iki kibazo cya Minembwe kandi ko hazakorwa igishoboka cyose kikabonerwa umuti, yanasabye abantu bose kugira uruhare mu kugarura amahoro.

Yagize ati “Abantu bo muri icyo gice cy’igihugu nta kindi bashaka kitari ukubaho mu mahoro, kandi ayo mahoro tuzayabaha, nsabye rero abantu bose gukora bagamije kugarura amahoro n’ubumwe hagati y’abantu.”

Yaboneyeho kandi gushishikariza amoko yose kubana mu mahoro kuko bose bafite uburenganzira bungana, ndetse ko byashobotse kera ko ayo moko abana neza nta kabuza ko n’ubu byashoboka.

Ati “Ntibishoboka ko hagira ubwoko bumwe bwirukanwa ngo ubundi bugume hano, bwose bugomba kubana, kandi hari igihe byigeze gushoboka, sinumva impamvu ubu bitashoboka, niba ayo moko yari igeze kubana kera, n’ubu birashoboka.”

Mu gihe Perezida Tshisekedi yahamije ko yahagurukiye guhashya ibintu byose bikomeje guhungabanya amahoro, bamwe mu bakomeye bakomoka muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo bavuze ko hari byinshi bigomba gukorwa birenze amagambo gusa.

Ruberangabo Enock wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba umunyamulenge ukomoka mu Ntara ya Kivu, yavuze ko ibibazo byo kwibasira Abanyamulenge byatangiye kuva kera babwirwa ko atari Abanye-Congo basaba gusubira mu Rwanda, ngo byatewe n’ubuyobozi bubi.

Ati “Mu 95 nibwo hatowe itegeko mu Inteko Ishinga Amategeko, ritwita abashyitsi ndetse baduha n’itariki yo kuvuga ngo tuve mu gihugu, bavuga ngo turi Abanyarwanda tuzasubire iwacu i Rwanda.”

Icyo gihe ngo Abanyamulenge barabyanze bitera intambara yo kubibasira, kugiza ubwo iryo tegeko ryaje kuvanwaho, ariko ngo n’ubu hari abo mu bundi bwoko babibasira kugeza n’ubu ngo urwo rwango rwabibwe nirwo rugikomeje gutera iyi ntambara yashojwe ku Banyamulenge kuva mu myaka ine ishize.

Ruberangabo yakomeje avuga ko icyatuma iki kibazo gikemuka ari uko igisirikare cya RDC cyakora inshingano zacyo neza kigahashya imitwe yose yitwaje intwaro irwanya Abanyamulenge aho kuyishyigikira kuko ngo hari aboherezwayo bagashyigikira iyo mitwe irimo Mai-Mai.

Ati “FARDC rero nta kuntu yakemura icyo kibazo kandi iri gufatanya n’abavuga ngo batsembe Abanyamulenge, ni aho ikibazo kiri. Twebwe icyo dutegereje ni uko byahinduka FARDC igacecekesha bose abitwaje ibirwanisho, abaturage bagasubira mu byabo.”

Ku ruhande rwa Nyamuhombeza Ombe, umunyamulenge uri mu buhungiro muri Finland, yavuze ko ibi bibazo bikigaragara mu Ntara ya Kivu biterwa ahanini n’imyumvire ipfuye y’abantu bamwe na bamwe yashyize mu byiciro bibiri.

Icyiciro cya mbere ni abantu bagifite imyumvire yo kumva ko bakwirukana Abanyamulenge cyangwa abandi banye-Congo bose bavuga ikinyarwanda, mu gihugu cyabo bavuga ko atari Abanye-Congo, yavuze ko basigajwe inyuma n’amateka kuko ibyo bitazashoboka.

Icyiciro cya kabiri yavuze ni Abanyamulenge babona hari umwanya ukomeye bafite mu gihugu bakumva ko igihe kizagera bakiharira igihugu bonyine, yavuze ko ufite iyo myumvire na we ari imwe mu mvano y’ikibazo, kuko igikwiye ari ugushyira hamwe kwa bose aho kuba buri gice cyakwirebaho.

Yavuze ko umuti ukwiye kuba gushyira hamwe kw’Abanye-Congo bose kuruta kwicamo ibice, ati “Turi abavandimwe ni yo makiriro yacu, naho ubundi twazpfira hamwe nk’ibimonyo.”

Icyegeranyo cyasohowe n’Umuyobozi w’Akanama ka Loni Gashinzwe uburenganzira bwa muntu, Michael Batchley, kuva umwaka wa 2020 utangiye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru hamaze kwicwa abantu bagera ku 1300, naho abasaga 500000 bakuwe mu byabo

  • Ruhumuriza Richard
  • 26/10/2020
  • Hashize 3 years