Ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwari bwimwe inzira n’ingabo z’Abarusiya bwahagurutse

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Nyuma yuko u Burusiya na Ukraine byemeranyijwe ku masezerano yo kurekura ibinyampeke byari byarabuze uko bitambuka, ubwato bwa mbere bubitwaye bwahagurutse ku cyambu cya Odesa muri Ukraine.

Ubu bwato bwaharutse kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022 nkuko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Ivanovych Kuleba.

Minisitiri Dmytro Kuleba mu butumwa yanyuije kuri Twitter, yavuze ko uyu munsi ari uw’amateka wo gutabara Isi imaze iminsi ihanganye n’ikibazo cy’ibura ry’ibinyampeke.

Yagize ati “Byumwihariko inshuti zacu zo muri Middle East, Asia ndetse na afurika aho ibinyampeke bya mbere byo muri Ukraine byahagurtse i Odesa nyuma y’amezi yo guhagarikwa n’u Burusiya.”

Dmytro Kuleba yakomeje avuga ko Ukraine isanzwe ari umufatanyabikorwa mwiza n’Isi mu bijyanye no guha Isi ibinyampeke kandi ko izakomeza kumuba, aboneraho gusaba u Burusiya kubaha imikoranire ya Ukraine n’amahanga.

Ibi binyampeke bya mbere bihawe inzira nyuma y’icyumweru u Burusiya na Ukraine byemeranyijwe ku masezerano yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Burusiya, Umuryango w’Abibumbye na Turkia.

Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Instabul ku ya 22 Nyakanga 2022, ni ayo kwemerera ubwato bwari bwaraheze ku byambu byo muri Ukraine butwaye toni miliyoni 25 z’ibinyampeke, gutambuka bugakomeza urugendo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo wa Ukraine, Oleksandr Kubrakov na we yemeje ko ubwato bwa mbere bwahagurutse “kuva u Burusiya bwatwendereza. Uyu munsi Ukraine hamwe n’abafatanyabikorwa bacu duteye indi ntambwe mu gukumira inzara ku Isi.”

Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Minister Hulusi Akar yataganje ko ubu bwato bufite ibendera rya Sierra Leone buzwi ku izina rya Razoni, bwerecyeje muri Lebanon.

Ariya masezerano azatuma ubwato bwari bwaraheze ku byambu bya Odesa, Chornomorsk na Pivdennyi, bubasha gukomeza urugendo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/08/2022
  • Hashize 2 years