Ubwami bw’u Bubiligi bwahaye Leta y’u Rwanda imbangukiragutabara 40 [ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 24/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ubwami bw’u Bubiligi bwahaye Leta y’u Rwanda imbangukiragutabara 40 zifite agacirto ka miriyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba zitezweho gufasha ibitaro n’amavuriro bitandukanye mu Gihugu kurushaho kunoza imitangire ya serivisi z’ubuvuzi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, ni bwo habaye umuhango wo gushyikiriza Minisiteri y’Ubuzima izo mbangukiragutabara witabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Amb. Benoît Ryelandt, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Bubiligi kita ku Iterambere mu Rwanda (Enabel) Jean Van Wetter, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC Dr. Nsanzimana Sabin n’abayobozi b’ibitaro byagenewe izo mbangukira gutabara.

Imbangukiragutabara 40 zatanzwe uyu munsi zije zisanga izindi eshatu zaherukaga gutangwa n’u Bubiligi binyuze mu Kigo Enabel.

Abayobozi b’ibitaro bagenewe izo mbangukira gutabara bavuze ko zije kunganira imitangire ya serivisi, by’umwiharimo mu kwihutisha imikoranire y’ibigo nderabuzima n’Ibitaro mu kwita ku barembye.

Umwe mu bayobozi b’Ibitaro byagenewe izo mbangukiragutabara yagize ati: “Izi mbangukiragutaba duhawe zizadufasha gutanga serivisi zihuse ku baturage, zigira akamaro cyane iyo nk’umuturage arembye agomba kugezwa ku bitaro bikuru byihuse kugira ngo ahabwe serivisi zitari ku rwego rw’ibigo nderavuzima.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye u Bubiligi ku ruhare bwagize mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, asaba Ibitaro byahawe Imbangukiragutabara kuzitaho cyane ko ari umutungo rusange ugenewe abaturage.

Yagize ati: “Turashimira Ubwami bw’u Bubiligi ku bw’izi mbangukiragutabara duhawe. Zigiye guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, kandi zidufashe gukumira impfuzishobora guterwa n’uko umurwayi atagejejwe kwa muganga mu gihe byihutirwa.”

Yakomeje agira ati: “Inkunga y’imbangukiragutabara 40 ku rwego rw’ubuzima rwacu ni intambwe itugeza kuri gahunda ya Leta yo kuvura ibyorezo nka Ebola, COVID-19 n’ibindi ”

Intumwa z’u Bubiligi zashimiye umuhate u Rwanda rushyira mu buvuzi ndetse n’ububanyi n’amahanga by’umwihariko mu kwimakaza umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Benoît Ryelandt, yagize ati: “Urwego rw’ubuzima ni rumwe mu nzego ziri mu masezerano y’ubutwererane hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda. Izo mbangukiragutabara zari zitezwe gutangwa muri iyo gahunda, ariko ugendeye no kuri COVID-19, gutanfa izo mbaangukiragutabara ubu ni ingezi cyane kuko zizagira uruhare mu gufasha mu buvuzi bwayo ndetse n’ibindi byorezo.”

Undi mushinga w’u Bubiligi ukomeje gushyirwa mu bikorwa mu rwego rw’ubuzima ni uwo kubaka Ibitaro bya Nyarugenge n’ibigo nderabuzima bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, byose bikaba byiyongera ku yindi mishinga yarangiye ikomeje kugira uruhare mu mpinduka nziza z’imitangire ya serivisi mu Rwanda.



JPEG - 172.7 kb





MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 24/09/2020
  • Hashize 4 years