Ubuzima: Leta irimo gushaka uko yakongera umubare w’ababyaza n’abavura abagore

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2022
  • Hashize 1 year
Image

 Inzobere mu buvuzi zivuga ko kuva cyane ku bagore ari impamvu ya mbere itera impfu zabo, akaba ari ikibazo kigomba guhagurukirwa kugirango haramirwe ubuzima bw’ababyeyi.

Umwe mu babyeyi twaganiriye wahuye ni iki kibazo cyo kuva mu gihe cyo kubyara, avuga ko yabanje guhabwa ibinini bitandatu byongera ibise maze oho kugirango umurwa wifungure ahubwo isuha irameneka, ngo yaratagereje muganga afata icyemezo cyo kumubaga.

Dr. Subira Manzi ufite imyaka 72, amaze imyaka 40 ari umuganga n’imyaka 33 ari inzobere mu kuvura ababyeyi, umwuga yagiyemo abitewe no kumva ko ubuzima bw’abagore bufite agaciro gakomeye.

Kuri ubu akuriye ishami rishinzwe ubuvuzi bw’ababyeyi mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal. Avuga ko kuva ariyo mpamvu iza ku isonga mu guteza impfu z’abagore.

“Hari abantu baba barabazwe kenshi, bagatwitira ku nkovu, barabazwe inshuro zirenze ebyiri, baravanywemo ibibyimba muri nyababyeyi noneho bigatuma placenta (Inkondo y’umura) itajya ahantu hakwiye, umubyeyi akava hakiri kare, atagera kwa muganga hakiri kare, akaba ashobora kubura ubuzima. Icyo gihe umubyeyi ava atarabyara, cyangwa se placenta ikava mu mwanya wayo hakiri kare umwana ataravamo, bombi bakaba bashobora gupfa.”

Abaganga bavura ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri urwo rwego bateraniye mu nama ya 8munaniy’ihuriro ryabo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango Suzan & Thompson Buffett Foundation, Prof. Senait Fisseha agaragaza ko hakiri ibibazo bibangamiye ubuzima bw’umubyeyi.

“Mu myaka 20 ishize, gusama abantu batabiteguye byagabanutse ku kigero cya 30%, nubwo ibyo byagezweho, inzira iracyari ndende, hafi 1/3 cy’abagore mu Rwanda ntibagerwaho n’uburyo bwo kuboneza urubyaro, ikindi abarenga kimwe cya kabiri mu Rwanda basama inda batabiteguye, ibyo birangira hafi ya 30% by’inda zikuwemo, ibyo bigatuma buri mwaka abagore n’abakobwa hafi ibihumbi 24 bakenera ubufasha bwihutirwa nyuma y’uko inda zabo zivuyemo (unsafe abortion).”

 

 

Umuyobozi Mukuru w’umuryango Suzan & Thompson Buffett Foundation, Dr. Ngoga Eugene we avuga ko kunoza umurimo bakora byafasha kubungabunga ubuzima bw’ababyeyi.

“Intego yacu n’uko nta mugore ukwiye gupfa abyara, hari impfu zimwe na zimwe dushobora kwirinda mu gihe ibintu bikozwe neza, bikozwe ku gihe, nk’abaganga dukomeza kwihugura, kugira ngo dushobore kugabanya ibibazo byose byatuma abagore batakaza ubuzima bwabo.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga b’inzobere mu kuvura abagore 112 bavuye ku baganga 10 mu myaka 10 ishize. Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko Leta ikomeje gushaka uko yakongera umubare w’abavura abagore ndetse n’ababyaza.

“Ubusanzwe abaganga bifuza kuba inzobere hari scholarship bahabwa, ibyo turifuza kubitangiza no mu babyaza kugira ngo nabo tubafashe, mu gihe batinyutse umwuga, kwiga ntibimubere umutwaro, hari kandi abahagarika akazi imyaka nubwo yaba 5 bakajya kwiga ariko leta ibahemba, mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere turifuza no kwigisha abaganga bavura ababyeyi bagera kuri 200.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu mwaka ushize wa 2021, mu bagore ibihumbi  347 babyaye, abarenga ibihumbi 87 babyaye babazwe uburyo bushobora gutuma haba ibibazo mu gihe cyo kubyara

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2022
  • Hashize 1 year