Ubuyobozi si ubw’umuntu ku giti cye – Perezida Kagame [AMAFOTO]

  • admin
  • 10/09/2016
  • Hashize 8 years

Kuri uyu wa Gatanu habaye igikorwa cyo kugaragaza uko uturere twesheje imihigo y’umwaka wa 2015-2016, no gusinya imihigo y’umwaka wa 2016-2017, Akarere ka Gasabo kabimburira utundi mu kwesa imihigo n’amanota 81. 6 %.

Uturere tune twakurikiyeho ni Gicumbi yagize 80.3, Huye yagize 78. 98, Rusizi 78.36, Nyamagabe 77.27 na Muhanga yagize 77.24. Utwaje mu myanywa y’inyuma ni Musanze yabaye iya 30, Rutsiro iya 29, Nyagatare iya 28, na Gakenke iya 27.

Uyu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame. Yashimiye abakoze neza anagaragaza ko babitewe n’uko bashyize imbere inyungu rusange aho guharanira izabo bwite.

Yagize ati “Ubuyobozi si ubw’umuntu ku giti cye, ni uburyo umuyobozi akorana n’abandi kugira ngo bagere ku ntego imwe… Abantu bananirwa kugera kubyo biyemeje iyo bahisemo gukurikirana inyungu zabo bwite kurusha inyungu z’abo bayoboye.”

Yibukije abayobozi ko mu gihe baharanira iterambere bakwiye kwishyira mu mwanya w’umuturage kugira ngo bamenye niba koko abaturage bishimira uburyo bayobowe.

Yasobanuye ko abanyarwanda ari bo bagomba gukorera igihugu kuko atari intizanyo bahawe n’abandi, ari na yo mpamvu uruhare rwa buri wese rukenewe mu kukigira cyiza no kucyagura.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwe agiye kwizengurukira Uturere agenzura uko ibikorwa biba byiyemejwe mu mihigo bishyirwa mu bikorwa maze ubwe azatange amanota.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2016 Abaministiri, abayobozi b’Intara n’abayobozi b’Uturere basinyaga imihigo y’ibyo bazakora mu mwaka w’ingengo y’imali ya leta wa 2016-2017.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ahanini ku gusaba abayobozi kwishyira mu mwanya w’abaturage bakorera, bagasubiza amaso inyuma bakareba koko niba buzuza inshingano zabo.

Kubera ko byagaragaye mu manota uturere twagiye tubona ko hari bamwe basubiye inyuma bikabije, Umukuru w’Igihugu avuga uko umuntu atambuka ku mihanda yo mu turere dutandukanye areba uko hameze, n’abana bari ku mihanda n’ibyo ubona bigukikije, ibyo byose ngo bituma umuntu amenya neza imikorere y’umuyobozi w’aho yabibonye.

Yagize ati “Ubutaha nabibasezeranya ko nzafata imodoka ngende mu muhanda mu turere ndeba, ntange amanota nkurikije ibyo nabonye. Nyuma tuzicara turebe na bya bindi mukora kandi muzasanga mu manota bihura.”

Yakomeje asobanura ko ubuyobozi atari ubw’umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari uburyo umuyobozi akorana n’abandi kugira ngo bagere ku ntego imwe, kandi ko imihigo atari uburyo bwo gushimisha bamwe cyangwa guhana abandi, ati “Imihigo ni uguhindura ubuzima bw’abaturage”.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko aho bitagenda neza ari ukuvuga ko abayobozi bareba inyungu zabo gusa ntibarebe inyungu z’Igihugu.









Uko uturere twesheje imihigo y’umwaka wa 2015-2016

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/09/2016
  • Hashize 8 years