Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda burahumuriza abacuruzi n’Abanyarwanda muri rusange

  • admin
  • 26/03/2020
  • Hashize 5 years
Image

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda burahumuriza abacuruzi n’Abanyarwanda muri rusange ko ibicuruzwa bituruka hanze y’igihugu cyane cyane ibiribwa, imiti n’ibindi bikomeje kwinjira mu gihugu uko bisanzwe bityo ko nta ukwiye guhangayikishwa n’uko ibiribwa bishobora kubura.

Ikamyo zipakiye umuceri, amavuta n’ibindi byose umuntu ashobora kugura akajyana iwe agateka, izi zirinjira mu gihugu nta nkomyi. urugero ni iyari itwawe na Selemani Farahani aturutse i Dar es Salaam muri Tanzaniya yaje yinjirira ku Mupaka wa Rusumo agera i Kigali nk’ibisanzwe, gusa ngo ku mupaka yasanze hari impinduka.

Ati “Twageze ku mupaka dukurikiza amabwiriza yose yashyizweho kuri ubu ajyanye no kwirinda iki cyorezo, mu gihe twakoraga ibyo dusabwa byose ni ko impapuro zacu zakurikiranwaga birangiye turagenda gusa nta rujya n’uruza ruhagaragara rw’abagenzi uretse gusa twe abashoferi b’amakamyo kuko benshi muri twe tugenda twenyine.’’

Mugenzi we Hemed Rajab yaje mu Rwanda atwaye ikamyo irimo ibikoresho bisanzwe bitari ibiribwa avuga ko yasanze ibyo azanye bitihutirwa ku buryo ngo ashobora no kumara iminsi 14 mu Rwanda atarasubira iwabo.

Yagize ati “Tuhageze batubwira ko imodoka ipakiye ibiribwa ariyo yihutirwa igapakurura ikagenda bitandukanye n’izindi zipakiye ibicuruzwa bisanzwe byo muri boutique kandi batubwiye ko bihaye igihe cy’ibyumweru bibiri basanga ibintu byasubiye mu buryo imodoka zose zigapakurura bisanzwe.’’

Mu gihe hari impungenge ko bamwe mu bacuruzi bashobora kubika ibicuruzwa bategereje ko bibura mu gihugu cyangwa ibiciro bikazamuka, Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, Robert Bafakulera arabasaba kureka iyi myumvire.

Ati “’’Abacuruzi bashobora wenda kwibeshya ngo ibicuruzwa bizabura babike ibyo ntibizashoboka ariko icya kabiri buri Munyarwanda ashyire mu gaciro arebe ibihe turimo ye gushakamo inyungu nyinshi kubera ibibazo dufite biri no ku isi hose ye kwibwira ko arimo gushaka inyungu ye gusa ahubwo agire gutekereza yuko ari ikibazo cyateye u Rwanda kandi dukwiye gufatanyiriza hamwe nk’abanyarwanda kugikemura.’’

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko imipaka y’u ifunzwe mu gihe cy’iminsi 14, abantu bagiye mu isoko bakuba inshuro nyinshi ibyo bari basanzwe bahaha abandi baracyisuganya nabo ngo bajye guhahira rimwe, bafite impungenge ko ejo cyangwa ejobundi ibiribwa bizabura mu gihugu. Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, Robert Bafakulera arabahumuriza.

Ati “Icyo nakangurira abantu ni uko nta gikuba cyacitse, ibintu biraza nkuko bisanzwe biza kandi ari Leta y’u Rwanda na leta duturanye ziremera ko ibicuruzwa biza, ibicuruzwa ntabwo bizabura. Abantu rero ntibakomeze kurwanira ibintu bibwire ko bizabura biracyaza.’’

Ibicuruzwa byinshi byinjira mu Rwanda binyuze ku mupaka wa Rusumo uhuza Tanzaniya n’u Rwanda byinshi muri byo biba biturutse ku byambu bya Mombasa muri Kenya na Dar es Salaam muri Tanzania, mu gihe muri Kenya ingamba za Leta zisa n’izafunze amayira muri Tanzania ho ziracyari nyabagendwa gusa nubwo bityo no muri Kenya ibicuruzwa birimo ibiribwa, imiti n’ibindi bikenewe muri iki gihe nk’ibikoresho by’isuku byo biragenda nta nkomyi.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/03/2020
  • Hashize 5 years