Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwatangiye igikorwa cyo gusimbuza itsinda ry’abasirikare barwanira mu kirere

  • admin
  • 09/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwatangiye igikorwa cyo gusimbuza itsinda ry’abasirikare barwanira mu kirere bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Ikiciro cya mbere cy’abagiye gusimbura bagenzi babo muri ubwo butumwa cyahagurutse i Kigali hagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo co kuri uyu wa Gatanu, kerekeza i Juba mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, ndetse n’abo basimbuye bageze i Kigali amahoro.

Itsinda rya 9 rigizwe n’abakozi 162 barimo n’abapirote, abazimya inkongi, abatekinisiye b’indege n’abashinzwe ibikoresho ni ryo riyasimbuye irya bagenzi babo ryasoje ubutumwa bw’amahoro rimazemo amezi 14.

Col Louis Kanobayire wari uhagarariye ubuyobozi bwa RDF yasabye abagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro guhorana ikinyabupfura no guhoza umutima ku ntego z’ubutumwa bagiyemo.

Yagize ati: “Buri gihe muzayoborwe n’indangagaciro za RDF, mugire umutima wo gukorera hamwe kandi muzarinde isura y’u Rwanda musohoza ubutumwa bw’amahoro kinyamwuga .”

Inshingano nyamukuru z’itsinda ry’abasirikare barwanira mu kirere mu butumwa bwa Loni zirimo gucunga umutekano wo mu kirere, kuneka ibirindiro by’umwanzi (reconnaissance) no gukora ubutabazi bwihuse, kugeza ibikoresho by’ubuvuzi aho bikenewe, gutwara abasirikare basimbura bagenzi babo mu kazi ka buri munsi, gutwara abakozi ba Loni n’imizigo yabo n’ibindi.

Lt Col Christophe Semuhungu, Umuyobozi w’Itsinda rya 8 ryatangiye gusiburwa muri ubwo butumwa bw’amahoro (Rwanda Aviation Unit 8/RAU), yavuze ko ubwo butumwa bwa Loni babumazemo amezi 14 aho kuba 12, kubera imbogamizi zazanywe n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Mu mezi 14 ashize RAU yasohoje ubutumwa bwayo neza aho nta mpanuka n’imwe yabaye.”

Itsinda ry’abasirikare barwanira mu kirere rifite ikicaro nyamukuru i Juba n’ibindi birindiro mu Majyaruguru ya Sudani y’Epfo mu Mujyi wa Malakal.

Igisirikare cy’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu, gifite batayo eshatu z’ingabo zirwanira ku butaka ziyongera kuri iryo tsinda ry’ingabo zirwanira mu kirere rikoresha indege esheshatu za kajugujugu.


MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 09/10/2020
  • Hashize 4 years