Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwarokoye abaturage basaga 600 bari mu maboko y’ibyihebe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Guhera muri Mata uyu mwaka, abasivili barenga 600 bakuwe mu maboko y’ibyihebe bigendera ku mahame ya kiyisilamu byari bifite ibirindiro mu ishyamba rya Caputa riherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’Akarere ka Macomia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko ibyo bikorwa by’ubutabazi byakozwe n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe guhashya ibyihebe muri Mozambique zifatanyije n’ingabo z’icyo gihugu ndetse n’izoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajeypfo (SADC).

Ibyihebe byo mu Mutwe wa Kiyisilamu (IS-MOZ) byakwiye imishwaro nyuma yo kugabwaho ibitero simusiga, byerekeza ahitwa Nkoe na Nguida muri ako Karere ka Macomia, ariko Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iza SADC zikomeje kubakurikirana aho bahungira hose.

Abdulahim Abrugo w’imyaka 58, umwe muri abo baturage bakuwe mu maboko y’ibyihebe akaba yari amaze igihe kirenga umwaka ari mu ishyamba rya Caputa, yashimiye ingabo zihuriweho n’u Rwanda, Mozambique na SADC zabatabaye, by’umwihariko ashima umuhate w’Ingabo z’u Rwanda ziyemeje kumugarurira umukobwa we ukiri mu maboko y’ibyihebe.

U Rwanda rwagiye gutanga ubufasha mu Ntara ya Cabo Delgado guhera muri Nyakanga 2021, mu gihe imitwe yitwaje intwaro yari yarigaruriye igice kinini cy’iyo ntara ikubye u Rwanda inshuro eshatu kandi ikungahaye ku mutungo kamere utandukanye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/08/2022
  • Hashize 2 years