Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwahamagariye abifuza kwinjira mu Ngabo z’Igihugu

  • admin
  • 18/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwahamagariye abifuza kwinjira mu Ngabo z’Igihugu ku rwego rwa Ofisiye.

Kwiyandikisha ku biro by’uturere babarurwamo bizatangira guhera taliki 17 Kanama kugera taliki 22 Kanama 2018.

Uwiyandikisha asabwa kuba ari Umunyarwanda, kuba afite ubushake, kuba ari inyangamugayo, kuba afite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta.

Ikindi kandi agomba kuba atarakatiwe n’inkiko, ari ingaragu kandi akazatsinda ibizamini bizatangwa.

Asabwa kandi kuba afite icyemezo cyerekana ko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), kuba atarengeje imyaka 24 ku bize iby’ubumenyi rusange n’imyaka 27 ku bw’ubumenyi bwihariye mu ishami ry’ubuganga cyangwa ubuhanga (Engineers).

Abiyandikisha kandi bitwaza indangamuntu, icyemezo cy’amashuri bize, icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge


MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/08/2018
  • Hashize 6 years