Ubuyobozi bw’Amasezerano Community Banking na gitifu w’umurenge wa Muhima barashijwa amanyanga muguteza cyamunara

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 5 years

Umuturage witwa Mukantaganzwa Aloysie utuye mu mudugudu wa Kabaya Umurenge wa Nyarugunga Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, washakanye na Habarurema Theoneste ku’ itariki ya 21 Kamena 1991. ariko uyu mugabo ngo akaza kumuta mu ’ Inzu amutanye abana 8. ngo yatunguwe no kuba ari mu rugo, akabona abakozi ba banki yitwa Amasezerano Community Banking s.a baje guteza cyamunara inzu abanamo n’abana .

Avuga ko Iyi cyamunara yaturutse ku manyanga yakozwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Madame Mukandori Grace , Ubwo yahaga HABARARUREMA Theoneste icyangombwa cyemeza ko ari ingaragu , kandi yarasezeranye imbere y’amategeko na Mukantaganzwa Aloysie , yarangiza ku kibona akagikoresha ubutekamutwe afatanyije na bamwe mu bakozi BANKI Nkuko byezwa n’ uyu mugore we , ndetse n’inyandiko MUHABURA.RW ifiye copies.

Ibi bikaba kandi ngo byarakozwe ku kagambane ka bamwe mu bakozi b’ amasezerano community banking kugirango batange ideni rya miriyoni umunani, bikorwa binyujijwe kuri Havugimana Jean Bosco wari usanzwe ari umukiriya wiyo banki. wazanywe n’umucungamutungo w’ishami rya Bugesera Bwana Gakwisi Jean de Dieu .Nkuko byemejwe n’ushinzwe inguzanyo Bwana Ghandi Fidele. Yabwiye umunyamakuru wa MUHABURA ko atari kwanga gutanga inguzanyo mu gihe yari azaniwe umukiriya n’ umuyobozi we.

JPEG - 221 kb
Iyi baruwa ni iyandikiwe uwatijwe ingwate Habarurema Jean Bosco ku mayeri kugirango amafaranga agabanwe Ari babiri na Nyiri kumutiza uwo mutungo Bwana Habarurema Theoneste.

Mukantaganzwa agaragaza akarengane yagiriwe na Banki.

Uyu mugore w’abana umunani ya bwiye MUHABURA ko afite isezerano na Habarurema Theoneste bakaba bataratandukanywa n’inkiko zibifitiye ububasha asanga yarakorewe akarengane n’abantu batandukanye kandi babizi ahubwo bagamije inyungu zabo bwite.

Yagize ati:“Uyu mugabo yantaye mu mwaka w’2003 ansigana abana umunani, aho agendeye amaze kuzana abagore barenga batatu.Ikibazo cyanjye nakigejeje mu nzego zitandukanye , yaba ubuyobozi bw’umudugu wa Kabaya ntuyemo ndetse nubw’akagari ntuyemo ka Rwimbogo, gusa baragikurikiranye bakora amaraporo atandukanye kuri cyo , bagaragaza ko Umugabo adashobora gutanga inzu y’umuryango ho ingwate muri banki kandi urukiko rutaratanga umwanzuro.

Yakomeje avuga ko atazi uburyo banki yemeye gutanga inguzanyo kuri Habarurema Theoneste bashanye byeme we n’anategeko batabimumenyesheje .


Mukantagazwa yagize ati:“Abakozi ba banki baje mu rugo barikumwe n’umugabo wanjye mbabonye ndatangara nibaza impamvu uwo mugabo wanjye aje mu rugo hashize igihe kirekire tutabana mbabaza ikibagenza bambwira ko baje gusana inzu mbigiraho amakenga , niko kubabaza bose niba imyaka ishize umugabo yarantaye ariho yibutse kuza gusana inzu tuvugana nabi maze barikubura baragenda”

JPEG - 310.8 kb
Uyu ni Mukantaganzwa Aloysie watangiwe inzu muri banki ku buriganya bwakozwe na Mukandori Grace Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima afatanyije n’Amasezerano Community Banking.

Mukantaganzwa ati“Baje gucunga ntahari , hari umwana wasigaye murugo bazana imetero barapima bigize abafundi , kuko si ubwambere twari tubakumiriye mu gushaka gutanga inzu mbanamo n’abana ho ingwate muri banki, gusa natunguwe no kubwirwa na banki ko ngomba gusohoka mu nzu igatezwa cya munara ngo kuko abahawe inguzanyo bananiwe kuyishyura

Ese Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubivugaho iki?

Mu ibaruwa MUHABURA.RW ifitiye kopi yanditswe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Kabaya ikemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwimbogo Bwana Ntakirutimana Jefferson iragira iti:” Twebwe ubuyobozi bw’umudugudu wa Kabaya turemeza ko uyu Habarurema Theoneste yasezeranye na Mukantaganzwa Aloysie mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bafitanye umutungo utimukanwa mu mudugudu wacu wa Kabaya ’ubu uyu mugabo akaba yarataye urugo kuva mu w’ 2003 asize abana umunani akaba yarashatse abandi bagore.Uyu mugabo aza guteza umutekano mucye mu rugo ku buryo no mu kagari amakimbirane y’uru rugo azwi.

Iyo baruwa ikomeza igira iti:“Ubu uyu mugabo araregwa n’umugore we basezeranye ko yafashe inguzanyo muri banki agatanga ingwate ku mitungo yabo bafatanyije atabimuhereye uburenganzira ,none ikaba irigutezwa cyamunara .Ni muri urwo rwego tubamwoherereje niba hari icyo mwamufasha mukimufashe kuko yararenganyijwe,murakoze.”

JPEG - 242.8 kb
Iyi Ni Rapport yakozwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Kabaya ikemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwimbogo ahagarika iyi nzu ku bw’amakimbirane yaba bombi

Uyu mudamu Mukantaganzwa arikoma umuyobozi w’Umurenge wa Muhima Mukandori Grace watanze ibyangombwa bihimbano, Ese we arabivugaho iki?

Ubu buriganya bugaragazwa n’icyangombwa cyemeza ko uyu mugabo Habarurema Theoneste atasezeranye muhabura.rw ifitiye kopi(copie) cyasinyweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Madame Mukandori Grace cyemeza kidashidikanya ko uyu mugabo atasezeranye kandi yarasezeranye imbere y’amategeko na Mukantaganzwa Aloysia .Ibi kandi bikavuguruzwa n’icyangombwa cy’amasezerano cyatanzwe na Ingabire Fanny umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyarugenge (Attestation de marriage)cyemeza ko aba bombi basezeranye imbere y’amategeko bakaba bataratandukanywa n’inkiko kugeza ubu.

MUHABURA.RW ivugana imbonankubone kuri iki kibazo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukandori Grace yavuze ko nkuko bigaragazwa n’icyangombwa kigaragaza Harurema Theoneste nk’ingaragu kandi yarasezeranye ko cyatanzwe n’ubuyobozi bw,umurenge wa Muhima kigashyirwaho umukono nawe ubwe.

Yagize ati:”Reka dushyire numero y’indangamuntu y’uyu Habarurema Theoneste muri Sisitemu y’irangamimerere turebe ko yasezeranye cyangwa atasezeranye?

Ashyize muri sisitemu y’irangamimerere yahise abona ko Habarurema Theoneste yasezeranye imbere y’amategeko na Mukantaganzwa Aloysie .

Yagize ati:“Nzakibazwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ,nzakiburanira.”

JPEG - 282.1 kb
Iki Ni icyangombwa cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Madame Mukandori Grace ahamya ko Habarurema Theoneste atashyingiwe Kandi yarashyingiwe imbere y’amategeko na Mukantaganzwa Aloysie

Ubuyobozi bw’Amasezerano Community Banking bwagaragaje ukwivuguruzanya

Nkuko byemezwa n’ushinzwe inguzanyo Bwana Ghandi Fidele yabibwiye umunyamakuru wa muhabura ko atari kwanga gutanga inguzanyo mu gihe yazaniwe uwo mukiriya Havugarurema Jean Bosco n’ umucungamutungo wa banki.

Yagize ati: ” Sinari kwanga gutanga inguzanyo kandi umukiriya yazanywe n’umucungamutungo Gakwisi amukuye Nyabugogo kuko baribasanzwe baziranye,kandi Nyabugogo ikaba ituranye n’umurenge wa Muhima ,numva rero ibyo ntabibazwa byabazwa usinya bwa nyuma ku nguzanyo ariwe umucungamutungo wa Banki.”

Ku ruhande rwa Gakwisi Jean de Dieu umucungamutungo w’Amasezerano community Banking abajijwe impamvu bakumiriwe n’inzego z’ibanze ndetse na Mukantaganzwa Aloysie gufataho ingwate uwo mutungo kugeza ubwo habereye ubushyamirane ntibabihagarike yavuze ko atabimenyeshejwe n’umukozi ubishinzwe ko atari abizi ko byabazwa ushinzwe ingwate muri iki kigo .

Yagize ati:“Ntabwo nshinzwe inguzanyo,ibyo byabazwa Fidele n’abagenagaciro kuko nibo basura ingwate niba barahuriyeyo n’ibibazo ntibabimbwire baba baribafite icyo bagamije kugeraho, ariko kitambazwa nk’umucungamutungo,yabibazwa ku giti cye nk’inshingano ze.

JPEG - 178.4 kb
Uyu mmugabo ni Gakwisi Jean de Dieu uwari Umucungamutungo w’Amasezerano Community Banking ubwo hatangwaga inguzanyo.Uyu mukobwa yitwa Jeanette akaba ariwe ukiriye abashinzwe inguzanyo mu mashami yose.

Mu kiganiro muhabura.rw yagiranye n’umuyobozi mukuru w’iki kigo Bwana Munyankiko Froduald yavuze ko niba umugenagaciro yarakumiriwe gufotora inzu no kugena agaciro byaba birimo andi mayeri yihishe agamije kubangamira umuryango w’uwo mugore n’abana be umunani.

Yagize ati:“Ubwo bwaba ari ubufatanyacyaha bw’umugenagaciro ndetse na bariya bahabwaga inguzanyo n’ikigo ariko ntabwo amakosa yaba ari ay’ikigo ahubwo yaba ari ay’umukozi ku giti cye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Mukandori Grace watanze icyangombwa ahamya ko Habarurema Theoneste atasezeranye na Mukantaganzwa Aloysie kandi barasezeranye tukaba twarakigendeyeho dutanga inguzanyo.Gusa twe ntitwahagarika guteza cyamunara cyeretse ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kibitumenyeshe mu nyandiko,ibindi mwabaza icyo kigo.

JPEG - 82.4 kb
Munyankiko Froduald Umuyobozi Mukuru w’Amasezerano Community Banking asobanura ikibazo cy’uyu mubyeyi Mukantaganzwa Aloysie

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB)kibivugaho iki?

Ubwo umunyamakuru yabazaga umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RBD mu Rwanda Madame Clare Akamanzi yamubwiye ko yabaza Umwanditsi mukuru w’iki kigo Bwana Richard Kayibanda.

Ubwo Umunyamakuru yageraga aho ikigo cy’iterambere mu Rwanda RDB gikorera yasobanuriwe n’ushinzwe guhuza abantu n’ikigo ko atahita avugana nuwo muyobozi (Umwanditsi Mukuru) amubwira uko ikibazo giteye maze amubwira ko ikibazo kirebwamo n’inzego z’Ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha cyakurikiranwa mu ibanga.

Yagize ati :“Nakugira inama yuko wabwira Mukantaganzwa Aloysie akandikira uwo muyobozi ibaruwa isobanura ikibazo maze cyamunara igahagarikwa.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru nibwo amakuru agera kuri MUHABURA avuga ko ikigo cy’iterambere RDB cyamaze guhagarika iyo cyamunara mu ibaruwa dufitiye kopi kugirango hasuzumwe amakuru ku byangombwa byatanzwe kugirango hatangwe iyo nguzanyo n’ababigizemo uruhare babiryozwe.

Iyo baruwa igira iti:”Maze kubona ibaruwa twandikiwe na Mukantaganzwa Aloysie atugaragariza ko umutungo we watanzwe n’umugabo we Habarurema Theoneste atugaragariza ko mu gihe cy’iyandikishwa ry’ingwate habayeho uburiganya hakanakoreshwa inyandiko mpimbano ,nkwandikiye nkumenyesha ko cyamunara yari iteganyijwe isubitswe by’agateganyo cyane ko ikibazo kikiri mu nkiko.

Iyi baruwa ikaba yashyizweho umukono na Richard Kayibanda ,Umwanditsi mukuru.

JPEG - 261.1 kb
Iyi ni ibaruwa yanditswe nyuma yaho Ikibazo kinjiriye mu itangazamakuru rya MUHABURA.Rw Yandikwa n’umuwanditsi mukuru wa RDB Bwana Richard Kayibanda imenyesha Amasezerano Community Banking guhagarika cyamunara.

Mu minsi ishize Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame aherutse kwihanangiriza abayobozi b’inzego zitandukanye ndetse n’izirebana n’ibigo by’imari ko ikihutirwa atari ukugurisha ingwate ko hatekerezwa undi murongo wo kwishyuza dore ko usanga hari amayeri agenda akorwa mu kugurisha ingwate kandi akorwa n’abakomisiyoneri mu rwego rwo guteza cyamunara imitungo ya rubanda mu rwego rwo kwishakira inyungu zabo nyinshi bwite.

JPEG - 79.8 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Madame Mukandori Grace ahamya ko Habarurema Theoneste atashyingiwe Kandi yarashyingiwe imbere y’amategeko na Mukantaganzwa Aloysie

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 5 years