Ubuyobozi bwa Banki ya abaturage mu Rwanda bwirukanye abakozi 70 ntanteguza
- 11/11/2016
- Hashize 8 years
Ubuyobozi bwa Banki ya abaturage mu Rwanda (BPR), bwirukanye mu buryo butunguranye abakozi bagera kuri 70 ntanteguza, barimo abayobozi b’amashami mato, n’abo mu zindi serivisi.
Ibi ngo byatumye ishami ryari rifite abakozi basaga 20 hakorwa ibishoboka byose ku buryo hasigara ‘abatarenze babiri gusa’.
Biravugwa ko gahunda y’ivugurura muri BPR izasiga abakozi batari munsi ya 300 birukanywe kuko imirimo bakoraga izaba ishobora gukorwa n’abantu bake cyane.
Umwe mu bagize icyiciro cy’abakozi 34 basezerewe kuwa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo, yasabye BPR kubaha ibyo itegeko rishya rigennga umurimo riteganyiriza umukozi wirukanywe mu kazi cyane ko ngo nta bindi bibazo bari bafitanye n’iyi banki.
Bavuga ko bizeye kubona akazi ahandi kuko abenshi muri bo bafite uburambe ku kazi burenga imyaka 20 aho bakoreraga iyi banki. Uyu wasezereye abakozi yagize ati “Baduhaye ibyo amategeko atugenera twajya no gushaka akazi ahandi tutiriwe dutakaza umwanya wacu mu nkiko.”
Bamwe mu bakiriya ba BPR berekanye impungenge z’uko serivisi bahabwaga zigiye kuzamba kuko n’ubusanzwe batondaga imirongo miremire hari abakozi benshi.
Umwe muri bo ati “ Nkubu iyo uje kubitsa cyangwa kubikuza muri iri shami mu masaha ya saa sita cyangwa ku mugoroba, uhasanga umukozi umwe gusa wakira abakiriya, none ubu ubwo habaye igabanya, bigiye kurushaho kuzamba. Biramutse byanze, tuzajyana amafaranga yacu mu bindi bigo byimari .”
Ubuyobozi bwa BPR bwo bwatangaje ko kwirukana abo bakozi biri muri gahunda y’ivugurura rusange rigamije imikorere myiza yikigo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi Muhongerwa Judith, yavuzeko ko kuba ubuyobozi bwa banki bwafashe icyo cyemezo, nta kibazo kirimo ahubwo ko ari gahunda yihaye yo gutegura ivugurura .
Ubuyobozi bwa Banki ya abaturage mu Rwanda bwirukanye abakozi 70 ntanteguza
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw