Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo kuzamura inyugu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ubuyobozi  bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwatangaje ko Komite ya Politiki y’lfaranga, yafashe icyemezo cyo kuzamura inyugu fatizo ya BNR (CBR) ho iby’ijana 100, ikagera kuri 6% ivuye kuri 5%, hagamijwe kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro kandi ngo habungabungwe ubushobozi bw’abaguzi.

Inama ya Komite ya Politiki y’faranga y’iki gihembwe yateranye ku wa 9 Kanama 2022, igamije gusuzuma ibyagezweho nyuma y’ingamba zafashwe mu nama iherutse, kureba uko ubukungu bwifashe n’uko bwitezwe mu gihe kiri imbere, ku rwego rwisi n’imbere mu Gihugu, no kugena igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere.

Iri sesengura ryagaragajeko izamuka ry’ibiciro rikiri ku kigero cyo hejuru, ahanini bitewe n’ibibazo binyuranye bijyanye n’uruva n’uruza rw’ibicuruzwa ku rwego rw’isi n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke imbere mu Gihugu.

Ku rwego rw’Isi, iyoroshywa ry’ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, hamwe n’ingamba nzahurabukungu zashyizweho, byatumye habaho umurengera w’ibisabwa ku isoko ry’ibicuruzwa fatizo.

Ku bw’izo mpamvu, ibiciro by’ibicuruzwa by’ingenzi nka peteroli, gazi n’ibiribwa byakomeje kwiyongera. Byongeye kandi, intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine -bimwe mu bihugu biza ku isonga mu bijyanye n’umusaruro no kohereza mu mahanga peteroli, gazi, inyongeramusaruro, amabuye y’agaciro, ibinyampeke, amavuta akomoka ku bihwagari- yatije umurindi iri zamuka ry’ibiciro.

Imbere mu Gihugu, ibiciro by’ibiribwa byariyongereye, bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke biturutse ku kirere kitabaye cyiza, hamwe n’ibiciro bihanitse ku isoko mpuzamahanga by’ibintu by’ibanze bikenerwa mu buhinzi.

Hashingiwe ku byavuzwe haruguru, igipimo rusange cy’ibiciro ku isoko giteganyijwe kuzamukaho 12.1% mu mwaka wa 2022 nyuma yo kwiyongeraho 0.8% mu mwaka wa 2021.

Bijyanye n’iki cyerekezo cya politiki y’ifaranga hamwe n’izindi ngamba za Leta zitandukanye, hitezweko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzagabanyuka ukegera igipimo fatizo cya BNR cya 5% mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2023.

Ubukungu bw’u Rwanda bwitezwe gukomeza kwihagararaho

Igipimo gihuza umusaruro w’inganda na serivisi cyifashishwa mu buryo bw’agateganyo mu kumenya icyerekezo cy’ubukungu, cyazamutseho 10.7% mu gihembwe cya kabiri 2022 ugereranyije n’izamuka rya 32.5% mu gihembwe cya kabiri 2021. bitewe n’uko umuvuduko w’izamuka ry’umusaruro uva mu nganda na serivisi wagabanyutse.

Ku bijyanye n’ubuhinzi, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022, umusaruro wabaye muke bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, ibiciro ku isoko mpuzamahanga bihanitse by’ibyibanze byifashishwa mu buhinzi, nk’ifumbire mvaruganda, umuti wica udukoko n’imbuto z’indobanyure.

Mu gihembwe cy’ihinga A 2022, umusaruro w’ibiribwa wagabanyutseho 1.2%, bityo ibiciro byabyo biriyongera, imbere mu gihugu. Muri rusange, mu mwaka wa 2022, umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu witezwe kuba 6% mu mwaka 2022, mu gihe wari kuri 10.9% mu mwaka wa 2021.

Igipimo cy’inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho cyakomeje kuba hafi y’inyungu fatizo ya BNR

Muri Gicurasi 2022, igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR cyagumishijwe kuri 5%. Nyamara, igipimo cy’inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho cyariyongereye kigera kuri 5.54% mu gihembwe cya kabiri 2022, kivuye kuri 5.21% mu gihembwe cya kabiri 2021, bitewe n’izamuka ry’inyungu fatizo ya BNR muri Gashyantare 2022.

Igipimo cy’inyungu ku nguzanyo zihabwa abagana banki z’ubucuruzi, cyiyongereyeho iby’ijana 31 kigera kuri 16.31% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2022, kivuye kuri 16.0% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2021. Bityo inguzanyo zihabwa abikorera ziyongera ku muvuduko wa 16.2%, uvuye kuri 19.1% mu gihembwe cya kabiri 2021.

Ubuhahirane bw’u Rwanda n’amahanga bukomeje kuzahuka. Ugereranyije n’igihembwe cya kabiri umwaka ushize, umusaruro uturuka ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga wiyongereyeho 32.2% mu gihembwe cya kabiri 2022, naho ibyo rutumizayo byiyongeraho 24.5%.

Bityo, icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rutumiza mu mahanga kirushaho kwaguka (+20.6%) n’ubwo ibijyayo byiyongereye cyane ugereranyije n’ibyo u Rwanda rutumizayo. N’ubwo icyuho mu bucuruzi n’amahanga kiyongereye, mu mpera za Kamena 2022.

U Rwanda rwari rufite ubwizigame mu madovizi buhagije bwafasha igihugu gutumiza ibintu na serivisi mu muhanga mu gihe cy’amezi 4.8. Nta mpinduka zikabije zagaragaye ku isoko ry’ivunjisha. Ku isoko ry’ivunjisha, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 1.93% mu mpera za Nyakanga 2022 ugereranyije n’impera z’Ukuboza 2021, mu gihe kari kagabanyutseho 1.80% muri Nyakanga 2021. Mu mezi ari imbere, nta mpinduka zikabije zitezwe ku isoko ry’ivunjisha.

Izamuka ry’ibiciro ku isoko rizakomeza kuba hejuru

Mu gihembwe cya kabiri 2022, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko, wageze kuri 12.1% uvuye kuri 5.9% mu gihembwe cya mbere 2022, bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bibikika (+10.4% nyuma ya +5.9%), iby’ibikomoka ku ngufu (+18.7% nyuma yo kuzamukaho 18.8%) n’iby’ibiribwa byangirika vuba (+16.4% nyuma ya +4.1%).

Mu mwaka wa 2022, igipimo rusange cy’ibiciro ku isoko cyitezwe kuzamuka ku muvuduko wa 12.1% mbere yo kugabanyuka gisatira igipimo fatizo cya 5% mu mwaka wa 2023, kubera ingamba za politiki y’ifaranga ya Banki n’izindi ngamba zifatwa mu Gihugu.

Byitezweko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko uzaguma kuba hejuru mu bihembwe bitatu biri imbere, ariko ukazagenda ugabanyuka mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka wa 2023, ubwo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzagenda ugabanyuka usatira igipimo fatizo cya 5.0%.

Zimwe mu mpamvu z’ingenzi zateye iri zamuka harimo, ibiciro bihanitse by’ibikomoka ku ngufu, nka peteroli, gazi n’ibiciro by’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga, hamwe n’umusaruro w’ibiribwa mu mwaka wa 2022 wabaye muke bitewe n’imihindagurikire y’ikirere hamwe n’ibiciro bihanitse by’ibicuruzwa by’ibanze bitumizwa mu mahanga byifashishwa mu buhinzi.

Hashingiwe kuri iri teganyamibare no ku byavuye ku ngamba zafashwe mu nama zahise, Komite ya Politiki y’lfaranga yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR ho iby’ijana 100 kiva kuri 5% kigera kuri 6%, hagamijwe kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro hanabungabungwa ubushobozi bw’abaguzi. Iki cyemezo kizafasha cyane cyane mu kurwanya ingaruka zaturuka ku biciro bihanitse by’ibitumizwa mu mahanga bitewe n’ibizazane bigwirira lsi.

Komite ya Politiki y’lfaranga ikomeje kwita ku nshingano zayo zo gukumira ihindagurika rikabije ry’ibiciro ku isoko, kandi izakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe, kujya inama n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi yiteguye kongera kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR mu gihe izamuka ry’ibiciro rikomeje kuba ku kigero cyo hejuru

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/08/2022
  • Hashize 2 years