Ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje amakuru mahimbano

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2022
  • Hashize 1 year
Image

Ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje amakuru mahimbano avuga iby’itumizwa ry’inama y’igitaraganya.Ni amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru bitandukanye, avuga ko hatumijwe inama y’igitaraganya ngo yige ku bibazo muri APR FC, nyamara Ubuyobozi bwo bukaba butayizi.

Umuvugizi w’agateganyo wa APR FC, Tony Kabanda yatangaje ko ibyo ari ibihuha, bigamije gutesha umurongo w’intsinzi iyi kipe y’ingabo z’igihugu irimo, cyane ko irimo kurya isataburenge amakipe ayiri imbere ku rutonde rwa shampiyona.

Yakomeje avuga ko nta nama yabaye nk’uko byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru, cyane ko nta bibazo bidasanzwe biri muri APR FC byatuma hatumizwa inama y’igitaraganya.

Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abafana kwima amatwi ibihuha, bagakomeza gushyigikira ikipe yabo kugirango ikomeze kwesa imihigo.

Ibyo bihuha bije nyuma y’uko APR FC itsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona wakinwe ku cyumweru tariki ya 13/11/2022 kuri stade ya Kigali.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2022
  • Hashize 1 year