Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kwemeza ko bwatandukanye n’umunyezamu Kwizera Olivier

  • admin
  • 29/07/2016
  • Hashize 8 years

Nyuma yo gushaka ibyangombwa byo kujya gukina muri Afurika y’Epfo aho yari amaze igihe muri Uganda, ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kwemeza ko bwatandukanye n’umunyezamu Kwizera Olivier aho yemerewe gushaka indi kipe.

Mu minsi ishize twanditse ko Umuzamu wa APR FC ashobora kwerekeza muri shampiyona y’ Afurika y’Epfo byatumye ajya muri Uganda gushaka ibyangongombwa.

Kwizera yavuze ko yakomeje gushaka ibi byangombwa muri Uganda ariko byabuze ndetse aheruka kuvugana n’abayobozi b’ikipe yamwifuzaga bamubwira ko igihe cyarenze bashatse undi munyezamu kuko shampiyona igiye gutangira.

Yagize ati “Ibyangombwa byo kujya muri Afurika y’Epfo byarabuze, bambwiye ko igihe cyarenze bashaka undi munyezamu. Ubu ngiye gushaka indi kipe ariko ntayo mu Rwanda turavugana.

Kuri uyu wa Gatanu, nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butandukanye ku mugaragaro na Kwizera Olivier ndetse yemerewe gushaka indi kipe yakinira haba mu Rwanda cyangwa hanze.

Kazungu Claver, umuvugizi wa APR FC yavuze ko babishyize ku muragaro kuko hari urujijo ku bantu babonye uyu munyezamu kuwa Mbere akorera imyitozo mu ikipe.

Yagize ati “ Shampiyona ikirangira, hari abakinnyi bane APR FC yakuye muri gahunda zayo bashakaga kujya gukina hanze harimo na Kwizera, ubu turi gukoresha imyitozo abakinnyi tuzifashisha mu marushanwa atandukanye.”

Ku ruhande rwa APR FC bashatse umunyezamu Mvuyekure Emery baguze muri Police FC nk’umusimbura wa Kwizera Olivier wiyongereye kuri Kimenyi Yves na Ntalibi Steven.

APR FC ikomeje imyitozo aho bari kwitegura imikino ya gisirikare igiye gukinwa ku nshuro ya 10 izabera mu Rwanda kuva tariki ya 5-18 Kanama 2016.


Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kwemeza ko bwatandukanye n’umunyezamu Kwizera Olivier

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/07/2016
  • Hashize 8 years