Ubuyobozi bubi,bwatumye abatutsi bicirwa imbere y’ubuyobozi bw’icyahoze ari komini Rutsiro’(( Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard,))
- 31/10/2015
- Hashize 9 years
Imibiri 57 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw’Akarere ka Rutsiro, nyuma y’aho umuntu utaramenyekanye yerekanye aho iyo mibiri iruhukiye, muri Kanama 2015.
Mu gushyingura iyi mibiri, yavuze ko kubera ubuyobozi bubi, abatutsi b’inzirakarengane biciwe imbere y’ubuyobozi bw’icyahoze ari komini Rutsiro.
Rurangirwa Fidèle wavuze mu izina ry’abarokotse Jenoside, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe igihe kirekire, kuko mbere yanabanje gukorerwa igeragezwa, hicwa abagogwe.
Abaturage basabwe kubohoka, ufite amakuru akayatanga yemye
Yavuze ko impamvu yatumye hafi y’inyubako y’Akarere hagwa abatutsi benshi, byatewe n’uko bibwiraga ko uhungiye ku biro bya komini aba akize.
Yagize ati “Bavugaga ngo ntawe utera ibuye ku karere, ni cyo cyatumye abatutsi bahungira aho kuko bumvaga ko nta cyabakoraho mu gihe begereye ubuyobozi”.
Rurangirwa kandi yashimye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, zabashije guhagarika Jenoside, abari bataricwa bakarokoka.
Ntihinyuka Janvier, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rutsiro yavuze ko ikibabaje ari uko hari bamwe batari babohoka ngo bavuge ahantu imibiri ishyinguwe, kuko imibiri imaze kuboneka ari mike
Yavuze ko hakiri ibisigisi by’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bamwe bagishakisha imibiri y’ababo bazize Jenoside inyanyagiye hirya no hino ngo bayishyingure mu cyubahiro, ariko kandi hakaba hakiri n’abandi bazi neza ahari imibiri yajugunywe itari yashyingurwa, ntibatinyuke kwerekana aho iri.
Ruzindaza Jean, umuyobozi muri CNLG, yavuze ko muri Mata ari bwo hari hasanzwe hakorwa igikorwa cyo gushyingura, ariko muri aka karere bikaba byabaye umwihariko kuko iyi mibiri yagaragajwe n’umuntu utaramenyekana kugeza ubu.
Ruzindaza yavuze ko abagororwa bari muri Gereza ya Muhanga na Rubavu bakomoka muri aka karere bakwiriye gushishikarizwa gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yanditswe na Ubwanditsi /muhabura,rw