Ubutumwa bw’urukukundo Kardashian yageneye Kanye West ku isabukuru y’imyaka ibiri babana

  • admin
  • 25/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubu ibyishimo n’umunezero ni byose kumuryango w’umuraperi Kanye West n’umunyamidelikazi Kim Kardashian kuri uyu munsi ubwo bari bwizihize isabukuru y’imyaka ibiri bamaze abshinze urugo dore ko basezeranye kubana tariki 24 Gicurasi 2014.

Mu kwerekana ibyishimo afite, Kim Kardashian yashyize ifoto ye ari kumwe n’umugabo we Kanye West kuri instagram maze ayiherekereshaamagambo aryoshye y’urukundo byatumye benshi babona ko uyu mugore akundaumugabo we kandi bbabanye neza mu rugo rwabo. Kim kardashian ufite imyaka 35 n’umufasha we ufite imyaka 38 bizihije uyu munsi mukuru wabo batembera ubwo bafashe urugendo berekeza i Roma n’i London kugira ngo bishimishe.

Kim Kardashian na Kanye west

Ku ifoto Kardashian yashyize ahagaragara, bari bahagaze yahobeye West amurebana agatwenge bigaragara ko yishimye, Kanye West nawe yarimoamureba n’ibyishimo byinshi ndetse n’akamwenyu ku maso ye. “Isabukuru nziza rukundo rw’ubuzima bwange. Uranezeza bikandenga. Ndagukunda birenze.” Aya ni amagambo Kardashian yaherekeresheje ifoto yashyize kuri Instagramye. Hashize imyaka ibiri ururugo rushinzwe, aho bakoreye ubukwe bwamo mugihugu cy’Ubutaliyani mu gace kitwa Florance, akaba ari naho bakoreye ukwezi kwa buki kwabo, akaba ari naho bari bamaze iminsi bari mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru. Bakaba bazasura umujyi wa Roma na London mu rwego rwo kwishimisha. Amakuru dukesha Hollywoodstar akaba avuga ko nubwo ibi byose bias n’ibyateguwe na Kim Kardashian, nta washidikanya ko Kanye West nawe abuze ibyo yateguye kuri uyu munsi wabo w’ibyishimo. Tukaba rero twakwitega ibirori bitangaje cyane.

Ijoro rimwe mbere y’uko ibi birori bitangira, bakaba bararaye i London aho bari bitabiriye ibirori bya Vogue 100 Gala, aho Kim Kardashian yarimo yambaye ikanzu ibonerana, abantu bose rero bakaba bari bamuhanze amaso. West nawe akaba yari yambaye kositimu nziza cyane y’umukara bigaragara ko bari baberewe cyane nk’umunsi bakoraho ubukwe.



Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/05/2016
  • Hashize 8 years