Ubutatu bwa Fc Barcelona hatangiye kuzamo ipingana n’ihangana

  • admin
  • 15/02/2016
  • Hashize 8 years

Ntibisanzwe ko Peneliti iherezwa, gusa kubw’urukundo n’ icyizere byabaye ngombwa ko inyenyeri za Barcelona Zikomeza kwandika amateka ubwo ku munota wa 82 Messi yagiye gutera penelite aho kuyohereza mu izamu arayihereza.Suarez warukeneye kuzuza ibitego bitatu ayinagamo. Gusa umukino urangiye Neymar yavuzeko ari we waruherejwe uwo mupira.

Nyuma yo gutsinda Celta Vigo 6-1 harimo 3 bya Suarez, 1 cya Messi,kimwe cya Neymar ‘ikindi cya Ivan Ractic, Neymar yagize ati”uriya mupira ninge Messi yarawuhereje kuko ni tumaze iminsi tubyitozanya. Gusa kuko Suarez yari hafi yahise awunterana”yabivuze aseka cyane yongeraho ko icyari gikenewe ari uko yinjira. Andres Iniesta we ngo mu byukuri ntiyahamya uwo yari igenewe.Jordi Alba we ngo byamutunguye naho umutoza Luis Enrique we icyo yatangaje ni uko bitari bikwiye

Abandi ariko siko babibona kuko umupira wa penalite ntago ubauturutse kure kuburyo byashoboka ko umuntu awuguterana. Abantu kandi bakomeje gushimira Lionel Messi ku butwari yagaragaje. Yagombaga kwitsindira kiriya gitego nawe akuzuza ibitego 300 muri La Liga daor ko yramaze gutsinda icya 299 ariko yazirikanye Suarez wrugikeneye cyane kugira ngo yuzuze bitatu yicyurire umupira.

Ikindi cyateye abahanganye na Barca ubwoba ni urukunda hamwe n’ubwo bufatanye hagati ya MNS(Messi,Neymar na Suarez). Nta muntu wahamya niba kwa mukeba BBC (Bale,Benzema na Chrostiano ) umwe ashobora guharira undi by’umwihari nka Christiano akagira uwo aharira. Messi kandi igitego yatsi cyari umupira w’umuterekano (free kick) byatumye agira ibitego 15 amaze gutisnda muri ubu buryo. Aha ariko Aracyarushwa na Christiano 3 kuko we amaze gutsinda 18.

Nubwo bitari bimenyerewe, biremewew guhereza Penalite ikitemewe ni uko wayikoraho kabiri; nko gusunika umupia ukawegeza imbere ukomgera kuyutera ntawundi muntu uwukozeho- ntibyemewe

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/02/2016
  • Hashize 8 years