Ubutaliyani bwahaye isomo rya Ruhago Ababiligi

  • admin
  • 14/06/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani itarahabwaga amahirwe na benshi mbere yuko imikino y’u Burayi itangira, yihereranye u Bubiligi ibutsinda ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wo mu itsinda E ku makipe yombi.

Giaccherini usanzwe ukinira ikipe ya Sunderland na Graziano Pelle wa Southampton batsinze ibitego byombi byabonetse ku ruhande rw’ikipe y’abataliyani ku munota wa 32 n’uwa 90 w’umukino.

Lomelu Lukaku na Divock Origi babonye amahirwe atandukanye yari guhesha u Bubiigi kwishyura mbere yuko butsindwa icya kabiri, ariko bayapfusha ubusa.

Kugeza ubu, ikipe y’u Butaliyani ikaba yahise iyobora itsinda E n’amanota 3 ikurikiwe na Sweden na Repubulika ya Ireland zanganyie 1-1 mu gihe u Bubiligi buri ku mwanya wa nyuma.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/06/2016
  • Hashize 8 years