Ubutabera : Operation yo gufata Félicien Kabuga ngo yakozwe ku rwego rwo hejuru

  • admin
  • 16/05/2020
  • Hashize 4 years

Uyu munsi Umunyarwanda Félicien Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside mu Rwanda mu 1994 yafatiwe i Paris mu Bufaransa nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha bw’urwego rw’ubutabera rukurikirana ibyaha rwa ONU/UN.

Umushinjacyaha w’uru rwego Serge Brammertz yatangaje ko ifatwa rya Kabuga ari “ukwibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubazwa ibyo bakoze, no mu myaka 26 nyuma yabyo”.

Itangazo ry’urwego rwa ONU rwa ’International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rivuga ko yafashwe n’abategetsi b’Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa.

Uru rwego rwongeyeho ko Kabuga yatawe muri yombi “Mu gikorwa cyo ku rwego rwo hejuru, gihuriweho kandi cyasatse ahantu henshi icyarimwe”.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yashimiye ibihugu birimo u Rwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Autriche, Luxembourg, Ubusuwisi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na polisi y’Uburayi (EUROPOL) ndetse na polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ku ruhare rwabyo mu ifatwa rya Kabuga.

Ubutabera mu Bufaransa buvuga ko Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Ibiro by’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa n’igipolisi bivuga ko Bwana Kabuga yari afite umwirondoro muhimbano aba muri imwe mu nzu iri mu igorofa ya ’apartment’ abifashijwemo n’abana be.

Uyu munsi kuwa gatandatu saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yavuze ko ari “ ’Operation’ ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye” .

Eric Emeraux uyobora urwego rwo kurwanya ibyaha yabwiye AFP ko kumuhiga byasubukuwe mu mezi abiri ashize nyuma y’amakuru mashya y’iperereza yari yabonetse.

Olivier Olsen ukuriye ishyirahamwe ry’abafite inzu z’aho yari acumbitse, yabwiye AFP ko Kabuga yari “Umuntu ubayeho mu ibanga cyane…wasubizaga avuga gahoro umuntu umusuhuje”

Bwana Olsen avuga ko Kabuga hano yari ahamaze imyaka hagati y’itatu n’ine.

IBUKA yifuza ko aburanishirizwa mu Rwanda

Ahishakiye Naphtal, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, umuryango uharanira inyungu z’abarikotse Jenoside mu Rwanda, yabwiye BBC ko iyi ari inkuru nziza kuri bo.

Bwana Ahishakiye yagize ati: “Nka Ibuka twashimishijwe n’iyi nkuru ko Kabuga ukurikiranweho uruhare rukomeye muri Jenodie yakorewe Abatutsi abantu benshi bagatakaza ubuzima yafashwe”.

Avuga ko bashimira inzego zabigizemo uruhare cyane leta y’Ubufaransa n’uru rwego rw’ubutabera rwa ONU/UN rwasigariyeho urukiko rwaburanishaga abaregwa Jenoside rw’i Arusha.

Ati: “Muri iyi myaka y’ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron mu Bufaransa hari byinshi byahindutse, hari n’abandi bagera kuri 30 ubu bari gukurikiranwa n’ubutabera mu Bufaransa”.

Bwana Ahishakiye avuga ko nyuma y’uko Kabuga afashwe icyaba cyiza kuri Ibuka ari uko yajyanwa mu Rwanda akaba ari ho aburanira.

Ati: “Ni ikintu cyadufasha, n’abo yahaye ibikoresho bakajya muri Jenoside bakabona ko umwe mu babashoye muri uriya mugambi, uwabateye inkunga yo kuwujyamo aburaniye aha byaba ari ubutamwa bukomeye ku Banyarwanda”.

Uru rwego rwa ’International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwamushakishaga, biteganyijwe ko ari rwo ruzamuburanisha, rufite amashami i Arusha muri Tanzania n’i La Haye mu Buholandi.

Ku itariki ya 8 y’ukwa gatatu mu 2012, Roland Amoussouga wari umuvugizi w’urukiko rwa ICTR (TPIR) yabwiye abanyamakuru i Kigali ko Kabuga afashwe atakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.

Valérie Mukabayire ukuriye umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside, AVEGA, yabwiye BBC ko bifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo kuri Kabuga.

Madamu Mukabayire ati: “Umuntu wese wacitse ku icumu yishimiye ifatwa rye, abantu bose bari baritegereje kuko we ashinjwa uruhare muri jenoside ku rwego rwo hejuru.

Ni byiza kuba afashwe akaba agiye kugezwa imbere y’ubutabera akabazwa ibyo yakoze byagize ingaruka zikomeye Abatutsi bakarimburwa”.

Kabuga ni nde?

Soma inkuru bifitanye isano Umuherwe Kabuga Félicien umaze imyaka myinshi ashakishwa yatawe muri yombi

Umuherwe wo mu bwoko bw’Abahutu wabarirwaga umutungo wa za miliyoni mu gihe cya Jenoside, Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n’ubuhinzi bw’icyayi mu majyaruguru y’igihugu. Nyuma yabaye umushoramari mu bushabitsi butandukanye m Rwanda no mu mahanga.

Yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana. Ndetse yari bamwana w’uwari Perezida Habyarimana.

Kabuga w’imyaka 84, ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura by’abahezanguni b’Abahutu.

Nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi, yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida Daniel Toroitich arap Moi.

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera y’Ubufaransa rivuga ko nyuma ya Jenoside, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya cyangwa mu Busuwisi.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/05/2020
  • Hashize 4 years