Ubusumbane muri Afurika y’uburengerazuba buteye inkeke

  • admin
  • 09/07/2019
  • Hashize 5 years

Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya ubukene Oxfam uvuga ko ubusumbane muri Afurika y’uburengerazuba buteye inkeke, ariko ugashinja za leta nyinshi zo muri ako karere kutita kuri icyo kibazo, nubwo ubukungu bwiyongera.

Icyegeranyo cya Oxfam, yafatanyije n’ikigo cy’ubujyanama ku iterambere mpuzamahanga mu by’imari, gishyira mu byiciro ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba hagendewe ku buryo bikoresha imari, gusoresha ndetse n’isoko ry’umurimo.

Nk’urugero, abakoze iki cyegeranyo bavuga ko “Abaherwe bangana na 1% bo muri Afurika y’uburengerazuba bafite umutungo uruta uw’abandi baturage bose basigaye ubashyize hamwe“.

Iki cyegeranyo kivuga ko umutungo w’abagabo batanu ba mbere bakize bo muri Nigeria – ungana na miliyari 29 na miliyoni 900 z’amadolari y’Amerika – uruta ingengo y’imari Nigeria yakoresheje mu 2017.

Muri rusange, abakoze iki cyegeranyo bavuga ko basanze ibihugu bitatu byo muri Afurika y’uburengerazuba – Cap-Vert, Mauritania na Sénégal – ari byo bifite umuhate kurusha ibindi wo kugabanya ubusumbane.

Naho ibihugu bya Niger, Sierra Leone na Nigeria bitangazwa n’iki cyegeranyo ko ari byo bigenda bitseta ibirenge mu kugabanya ubusumbane.

Adama Coulibaly wo muri Oxfam, avuga ko kugira ngo leta z’ibihugu by’ako gace zikureho ubwo busumbane “Zigomba gushyira imbere imisoro ijyanye n’amikoro y’umusoreshwa, kurushaho gukurikiza amategeko mu byo gutanga akazi, gushora imari mu buhinzi no kongera uburenganzira ku butaka ku bahinzi b’amikoro macye“.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/07/2019
  • Hashize 5 years