Ubusumbane bukabije muri Afurika bwerekana ko abaherwe batatu batunze ibiruta iby’abantu miliyoni 650

  • admin
  • 03/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abantu batatu bakize kurusha abandi muri Afurika umutungo wabo uruta uw’abakene miliyoni 650 bo kuri uyu mugabane uwushyize hamwe nk’uko raporo shya ya Oxfam ku busumbane ibigaragaza.Aba bantu bose bangana na kimwe cya kabiri cy’abaturage bose ba Afurika.

Iyi raporo yiswe ’A Tale of Two Continents’ yasohotse mu ijoro ryakeye mu gihe abategetsi ba Africa muri iki cyumweru bahurira mu nama ya World Economic Forum Africa i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Iyi raporo irerekana uburyo ubusumbane bukabije bukomeje kwiyongera muri Afurika ari imbogamizi mu kurwanya ubukene.

Oxfam ivuga mu gihe abakize kurusha abandi bakomeza kwiyongera ubukene bukabije nabwo bukomeza gutindahaza benshi.

Iyi raporo yerekana kandi uburyo imyenda ikabije hamwe n’uburyo buteye imbere bwo gucika imisoro biri gutuma ibihugu byinshi bya Afurika bibura za miliyari z’amadorari buri mwaka.

Ayo mafaranga bibura ngo yakabaye ashorwa mu burezi, ubuvuzi n’imibereho myiza.

Mu gihe imibare y’abari munsi y’umurongo w’ubukene – abatunzwe no munsi ya $1.90 (1,700Frw) ku munsi – yagabanutse cyane muri Aziya, iyi raporo ivuga ko iri kuzamuka muri Afurika.

Abari munsi y’umurongo w’ubukene mu Rwanda babarirwa kuri 38% (Banki y’isi/2016), mu Burundi ni 64% (banki y’isi/2014).

Banki y’isi ivuga ko 87% by’abakennye bikabije bazaba bari muri Afurika mu 2030 niba ibintu bikomeje gutya.

Winnnie Byanyima, umuyobozi uri gucuyura igihe wa Oxafam yagize ati “Afurika yiteguye kuzamuka mu gihe gusa abayobozi bayo bashyigikira ubukungu buteza imbere benshi aho kuba abaherwe bacye”.

Bimwe mu biri muri iyi raporo;

1. Igihugu kirimo ubusumbane bukabije ni Swaziland, ahari umuherwe utunze miliyari $4,9 witwa Nathan Kirsh w’imyaka 87 y’amavuko.

Umukozi usanzwe muri iki gihugu ahawe akazi muri imwe muri resitora ze zirimo iyitwa ’Depot,Jetro Cash ndetse na Carrys’,agahembwa umushahara wo hasi wa nyuma byamusaba imyaka miliyoni 5,7 ngo agere ku butunzi nk’ubwo.

2. Ushyize hamwe umutungo w’abaherwe batanu bo muri Nigeria waba urenze ukenewe ngo uce ubukene muri iki gihugu.

3. 75% by’ubutunzi bw’abaherwe bo muri Afurika buri hakurya y’inyanja. Kubera iyo mpamvu Afurika itakaza miliyari $14 buri mwaka y’imisoro itabasha kwakira.

Abagore n’abakobwa bo muri Afurika nibo bibasiwe cyane n’ubukene.Ni nabo bugarizwa no kubura iby’ibanze nkenerwa nk’ubuvuzi n’uburezi.

Muri Kenya, umwana umwe w’umuhungu kuri batatu bo mu miryango ikize afite amahirwe yo kwiga akarenga ayisumbuye, mu gihe umwe w’umukobwa kuri 250 bo mu miryango ikennye ari we ufite ayo mahirwe.

JPEG - 77.3 kb
Nathan Kirsh w’imyaka 87 y’amavuko afite ubutunzi bwinshi hanze y’umugabane wa Afurika cyane cyane muri Amerika

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/09/2019
  • Hashize 5 years