Ubushobozi buke bwa bimwe mu bihugu bya Afurika mu guhangana na COVID19

  • admin
  • 16/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Nubwo kugeza ubu Umugabane wa Afurika ari wo ifite imibare mike y’abanduye ndetse n’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID19 ugereranije n’umugabane w’ Amerika cyangwa uw’ u Burayi, abakora mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko nta mpamvu zo kwirara,Afurika ikeneye gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ icyo cyorezo.

Amezi 2 aruzuye, umuntu wa mbere agaragaweho icyorezo cya COVID 19 ku mugabane wa Afurika, hari tariki ya 14 Gashyantare uyu mwaka mu gihugu cya Misiri.

Kugeza ubu ibihugu 52 bya Afurika ni byo bimaze gutangaza ko bifite abanduye n’abamaze guhitanwa na COVID 19. Kuri uyu mugabane abantu basaga ibihumbi 15 bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abandi basaga 830 bamaze guhitanwa na cyo.

Muri Afurika kandi habarurwa abantu basaga 2900 bimaze kwemezwa ko bakize COvid 19.

Mu bihugu byugarijwe cyane kurusha ibindi harimo Afurika y’Epfo ifite abarenga 2000 banduye, Misiri, Algeria na Maroc.

Bimwe mu bihugu bya Afurika byasabye baturage babyo muri rusange kuguma mu rugo, ibindi bibisaba abo mu mijyi imwe n’imwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi, ibindi ntibirabikora.

Hari kandi ibihugu 20 bya Afurika kugeza ubu byafunze imipaka n’ibindi bihugu mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya bwa koronavirusi.

Muri Afurika hari hamwe na hamwe uko abaturage batuye biba ngo biba imbogamizi mu kwirinda ikwirakwira ry’ iki cyorezo.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa avuga ko gahunda yo kuguma mu rugo igenda itanga umusaruro muri icyo gihugu.

Mu byumweru byabanjirije iyo gahunda ubwandu bushya bwa COVID 19 bwari kuri 42% none kuri ubu buri kuri 4%.

Ati “Kugeza ubu, abaturage muri rusange barumva neza gahunda yo kuguma mu rugo, bagakurikiza n’ amabwiriza agenda ashyirwaho, ariko hari abandi bake kugeza ubu batarabyumva, bashaka gukomeza ubuzima bwabo nkaho tutugarijwe na koronavirusi. Icyo nababwira ni uko COVID 19 ari icyorezo cyugarije isi na Afurika y’Epfo irimo, bityo bagomba kubahiriza amabwiriza agenda ashyirwaho.”

Uretse abaturage basanzwe kandi muri Afurika habarurwa abaganga abakora mu nzego z’ubuzima basaga 260 banduye koronavirusi, mu gihe abandi 15 bahitanywe nayo.

Imwe mu mbogamizi ikomeye ibihugu bifite mu bijyanye no guhangana n’iki cyorezo harimo ubuke bw’udukoresho dupima iki cyorezo ndetse n’ibindi bikoresho byo kwa muganga by’umwihariko ibizwi nka ‘ventilator’ bifasha mu gutuma umuntu urembejwe n’icyo cyorezo akomeza kubaho, aho aba afashwa gukomeza guhumeka.

Inkuru dukesha igitangazamakuru Financial Times ivuga ko Igihugu nka Santarafurika gifite abaturage miliyoni 5 gifite ventilators 5 gusa, Sierra Leone ituwe na miliyoni 7,5 gifite ventilator 18 gusa,mu gihe Burkina Faso itumwe na miliyoni 19 ifite ibi bikoresho 11 gusa.

Ni mu gihe ibihugu 17 bya Afurika birimo Angola , Côte d’Ivoire , Mozambique na Soudani y’Epfo byamaze kumenyesha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ko nta hantu hatunganye neza ho kwakirira indembe ibi bihugu bifite.

Ibi ngo bituma hibazwa icyakorwa mu gihe abaturage baba barembejwe na koronavirusi ,ari yo mpamvu ngo imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu kwirinda iki cyorezo.

Umuyobozi Mukuru wa OMS , Ishami rya Afurika Dr. Matsidiso Moeti avuga ko Afurika ikeneye ubufatanye mu guhangana na Covid 19.

Ati “Nk’ ibihugu bya Afurika, kugirana ubufatanye ni byo bizadufasha guhashya iki cyorezo. Hari aho usanga mu gihe abantu muri rusange bari mu rugo, hari abitanga bakajya mu mirimo ikenerwa cyane, abandi bakajya mu bikorwa bigamije kwirinda ikwirakwira ry’ iki cyorezo. Hari abandi kandi bita ku miryango ikennye n’ abagageze mu zabukuru. Nk’abanyafurika ntitugomba gushyira imbere kwirinda gusa, ahubwo buri muntu agomba kumva ko afite inshingano zo kurinda mugenzi we kwandura iki cyorezo.”

Mu kwishakamo ibisubizo, igihugu cya Tunisiya kuri ubu cyatangiye gukorera mu ngo zacyo umuti uzwi nka chloroquine uvugwaho guhangana n’icyorezo cya coronavirus. Inganda 7 zo mu gihugu cya Kenya zatangiye gukora udupfukamunwa twakwifashishwa mu kwirinda koronavirusi,aho ku ikubitiro hagomba gukorwa udusaga miliyoni 60. Ni mu gihe uruganda Innoson rwo mu gihugu cya Nigeriya rusanzwe rukora imodoka rugiye gutangira gukora ventilators.


Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/04/2020
  • Hashize 4 years