Ubushinwa Bwahagaritse ama Sosiyeti ya Koreya ya Ruguru

  • admin
  • 27/08/2017
  • Hashize 7 years

Igihugu cy’Ubushinwa cyatangaje ko cyahagaritse ayandi mashyirahamwe ya Koreya ya Ruguru asanzwe akorera k’ubutaka bwayo. Ibyo byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi mu Igihugu cy’Bushinwa , ku wa gatanu.

Iyo myanzururo Ubushinwa bwafashe buvuga ko ishingiye ku bihano ONU iheruka gufatira Koreya ya Ruguru mu ntangiriro z’uku kwezi. Iryo tangazo ryahise ritambutswa k’urubuga rwa internet, rivuga ko ibihano byafatiwe Koreya ya Ruguru bihita bitangira gushyirwa mubikorwa .

Ubuyobozi bw’Ubushinwa bwatangaje kandi ko nta mpushya buzatanga ku mashyirahamwe y’Ubushinwa yifuza kujya gukorera muri Koreya ya Ruguru.

Ibyo bihano byasohotse mu ntego yo guhashya Koreya ya Ruguru kugira ngo ihagarike umugambi wayo wo gukora ibitwaro bya kirimbuzi ndetse na kugirango ihagarike gutera za misile .

Yanditswe na Niyomugabo Albrt Muhabura.rw

  • admin
  • 27/08/2017
  • Hashize 7 years