Ubushinwa bwaboneye umuti mu kwigana u Rwanda

  • admin
  • 07/10/2016
  • Hashize 8 years

Burya koko ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera, Ushinwa bwakabaye ari bwo bufata iya mbere mu kugura no gutunga telephone zikorerwa mu gihugu, ari ko siko byari biri kuko wasangaga bamaze gukururwa na iphones, umuti washakiwe mu gukundisha abashinwa iby’iwabo. Gahunda ubundi yari imenyerewe iwacu mu Rwanda.

Byabaye ngombwa ko bimwe mu bigo bikorera muri icyo gihugu bifata icyemezo cy’uko umukozi wabyo uzafatwa yaguze cyangwa atunze ubwoko bwa telefona bwa iphone 7 azirukanwa ku kazi bidasubirwaho nk’uko tubikesha Bongo5.com.

Zimwe mu mpamvu zitangwa n’ibyo bigo ngo ni uko bashaka gushishikariza abakozi gukunda umurimo gukunda igihugu no kutararikira iby’ isi.

Leu, ni umuvugizi wa kimwe mu bigo by’ubuvuzi cya Nanyng Yongkong, avugana n’itangazamakuru yagize ati: “iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gutoza abakozi kuba hafi y’imiryango yabo, gukunda igihugu no kutararikira iby’isi,

Benshi mu batuye ubushinwa bakaba bishimiye icyo kemezo ngo kuko abakozi benshi barimo n’ababyeyi batari bakibonera umwanya imiryango yabo. Ubu bwoko bwa apple bwa Iphone7 buri muri telefone zihenze dore ko ihagaze ku gaciro k’amadorari ya Amerika angana na 1,047 mu bushinwa.

Telefone za iphone7s zirikwamaganwa mu bushinwa
(photo internet)

Yanditswe na Jado Nt/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/10/2016
  • Hashize 8 years