Ubushinwa buri kwizihiza imyaka 70 y’ubutegetsi bw’ishyaka rya gikomunisiti

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years

Ubushinwa bwo muri iki gihe bwabayeho guhera mu mwaka wa 1949 nyuma yaho iri shyaka ritsindiye intambara yo gusubiranamo kw’Abashinwa hagati yabo nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.

Ishyaka rya gikomunisiti n’iryari ku butegetsi rya Kuomintang yombi yagiranye amasezerano y’amahoro nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, ariko nyuma yaho aza gushyamirana.

Nyuma yaho Mao Zedong atsindiye Kuomintang ryari riyobowe na Chiang Kai-shek, abarigize bahise bahungira muri Taiwan, aho ryashinze leta ebyiri za ba mucyeba ziyitaga Ubushinwa nyakuri.

uyu munsi w’igihugu w’Ubushinwa wizihizwa buri mwaka, ariko kuri iyi nshuro bwo ntibisanzwe. Kubera iki? Kuko ni yo sabukuru ya mbere ibayeho Ubushinwa ari igihugu cya rutura ku isi.

Mu myaka icumi ishize, Ubushinwa bwari igihugu cya rutura ariko kikiyubaka, ariko kuri ubu bwo cyo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rurageretse mu by’ubukungu.

Gutera imbere hirengagizwa uburenganzira bwa muntu?

Ariko ibyo ntibyagezweho gutyo gusa. Ubushinwa ni igihugu cy’ishyaka rimwe, ritihanganira abatavuga rumwe naryo.

Buzwi nka kimwe mu bihugu bya mbere bihonyora uburenganzira bwa muntu ku isi. Kigenzura abaturage bacyo mu buryo bukomeye – nk’ibyo biga mu ishuri, imyidagaduro ndetse n’ibyo bashobora kuvuga.

Ntibuzuyaza ku bagerageje kunenga leta, uburenganzira bwa muntu buza nyuma y’iterambere.

Ndetse mu gihe cya vuba gishize, isi yaguye mu kantu kubera inkuru y’ifungwa mu kivunge ry’abarimo abayisilamu b’aba Uighur, mu ntara ya Xinjiang. Ubushinwa buvuga ko buri kurinda ko havuka iterabwoba imbere mu gihugu, bukabikumira rero bushyiraho izi ngando zikorwa ku itegeko.



Niyomugabo Albert/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years