Ubushinjacyaha bwabajije umunyamakuru Eminente ku byaba akekwaho

  • admin
  • 05/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere bwabajije umunyamakuru Eminente ku byaba akekwaho.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin avuga ko dosiye ikiri mu iperereza, ariko ko uyu munyamakuru yabajijwe n’ubushinjacyaha ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, hakaba hari bufatwe kuri uyu wa mbere umwanzuro niba dosiye iregerwa urukiko.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko uyu munyamakuru uzwi cyane nka ‘Eminente’, ari we Mugabushaka Jeanne de Chantal, afunze bumukekwaho ibyaha birimo ruswa.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yavuze ko kuri uyu wa Mbere yemeje amakuru y’uko Mugabushaka afunze, amakuru yatangiye gutangazwa mu mpera z’icyumweru gishize atangwa na polisi, ariko ikavuga ko dosiye ye ifitwe neza n’Ubushinjacyaha.

Nkusi yavuze ko Eminente yafatanywe n’undi witwa Mahirane Bernard, bakaba bakekwaho icyaha cya ruswa n’icy’ubwambuzi bushukana ariko Eminente ahakana ibyaha aregwa.

Aba bombi barakekwaho ko hari amafaranga batse umuntu bamubwira ko bamwakira ibyangombwa mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Nkusi ntiyifuje kugira byinshi avuga ku ifatwa rya bo, ariko ahamya ko Eminente yafatanywe amafaranga miliyoni y’Amanyarwanda.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/12/2016
  • Hashize 7 years