Ubushakashatsi bwemeje ko ingano iyo ari yo yose y’ikinyobwa gisembuye atari nziza ku buzima

  • admin
  • 25/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Iyi ni inkuru mbi kuri bamwe baryoherwa no gufata ikirahuri kimwe cya divayi buri munsi batekereza ko ari cyiza ku buzima.

Ubushakashatsi bushya bwo ku rwego rw’isi bwasohotse mu kinyamakuru cyandika ku nkuru z’ubushakashatsi mu buvuzi cya The Lancet, bwashimangiye ubwa bubanjirije bwagaragaje ko ingano iyo ari yo yose y’ikinyobwa gisembuye atari nziza ku buzima.

Aba bashakashatsi bemera ko kunywa ibinyobwa bisembuye ku kigero cyoroheje bishobora kuba byarinda uburwayi bw’umutima, ariko basanze ibyago byo kurwara kanseri n’izindi ndwara biruta kure ibyo ibinyobwa bisembuye bishobora kurinda.

Dogiteri Max Griswold wo muri kaminuza ya Washington muri Amerika ukuriye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko ubu ari bwo bushakashatsi bw’ingenzi cyane bubayeho ku isi kuri iyi ngingo ashingiye ku ngano y’ibyibanzweho.

JPEG - 93.1 kb
Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko ikirahuri kimwe cya buri munsi cya divayi itukura ya “red wine” atari cyiza ku buzima

Ubu bushakashatsi bwibanze ku ngano y’umusemburo mu binyobwa ndetse n’ingaruka zabyo ku buzima mu bihugu 195 ku isi, hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 2016.

Mu byo bwasesenguye, harimo kugereranya amakuru yakuwe mu bantu bafite kuva ku myaka 15 y’amavuko kugera kuri 95 y’amavuko batanywaga na busa ibinyobwa bisembuye n’abanywaga ibinyobwa bisembuye inshuro imwe ku munsi.

Aba bashakashatsi bavuze ko basanze mu bantu ibihumbi 100 batanywaga ibinyobwa bisembuye, abantu 914 barwara indwara itewe no kunywa ibinyobwa bisembuye nka kanseri cyangwa gukomereka.

Ariko bavuze ko basanze ko abandi bantu bane biyongeraho bakagira ibibazo by’ubuzima iyo babaga banywa ikinyobwa gisembuye buri munsi.

Ku bantu banywaga ibinyobwa bisembuye inshuro ebyiri ku munsi, abantu 63 b’inyongera bagiraga ibibazo by’ubuzima muri uwo mwaka naho abanywaga ibinyobwa bisembuye inshuro eshanu buri munsi, abantu 338 b’inyongera bagiraga ikibazo cy’ubuzima.

Sonia Saxena, wigisha kuri kaminuza ya Imperial College London mu Bwongereza akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yagize ati:”Kunywa ikinyobwa gisembuye rimwe ku munsi rwose bigaragaza ibyago bicye byiyongereye, ariko ubihuje n’abaturage b’Ubwongereza [barenga miliyoni 66] muri rusange, uzasanga ari umubare munini cyane, kandi abantu benshi ntibanywa ibinyobwa bisembuye rimwe gusa ku munsi.”

Ariko David Spiegelhalter, wigisha uko rubanda yumva ibyago muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, afite ukundi abona ubu bushakashatsi.

Yagize ati:“Bitewe n’ibyishimo bivugwa ko biterwa no kunywa ibinyobwa bisembuye mu buryo bworoheje, kuvuga ko ingano iyo ari yo yose ’atari nziza’ ntibigaragara nk’ingingo yatuma abantu bacika ku binyobwa bisembuye.”

Nta rugero rutateza ibyago mu gutwara ibinyabiziga, ariko leta ntabwo isaba abantu kureka gutwara ibinyabiziga.

Tekereza no ku kubaho, nta kubaho kutagira ibibazo, ariko nta muntu numwe wagira undi inama yo kureka kubaho.”

Salongo Richard

  • admin
  • 25/08/2018
  • Hashize 6 years