Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Ubwenge bwa muntu bwaba bugenda bugabanuka

  • admin
  • 26/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bigaragaza ko inyangingo z’imiterere y’ubwenge zigenda zimuka, bitewe n’ubuzima tubamo, bigatuma ubwenge bwacu bugabanuka uko bwije n’uko bukeye.

Professeur Gerald Crabtree hamwe n’itsinda bafatanyije, bagaragaje mu kinyamakuru Trends in Genetics ko ubwenge bwa muntu butakiyongera ahubwo bugenda bugabanuka.

Aba bashakashatsi batanga urugero, bavuga ko umuhigi wo mu myaka ibihumbi 3000 ishize, utarabashaka gushakira umuryango we aho kuryama hatekanye, yapfaga hamwe n’urubyaro rwe rwose, nyamara mu bihugu byateye imbere kuri ubu kutabona aho kurara ni ikintu kidasanzwe.

JPEG - 94.4 kb
Ubwenge bwa muntu bwaba bugenda bugabanuka

Bavuga ko abantu ba kera basabwaga gutekereza, kwitonda ndetse no kureba kure cyane kugirango babashe kubaho, kurusha ab’ubu.

Gutanga igisobanuro cy’ubwenge ntibyoroshye. Ibisobanuro biheruka bivuga ko ari uruhurirane bw’imikorere y’ubwonko itwemerera kumva ibintu bidukikije, ibitubera iruhande, ndetse n’icyo ibyo bintu bishobora kuba bihuriyeho.

Salongo Richard / MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/09/2018
  • Hashize 6 years