Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ibihumyo bigabanya ibyago byo kwibagirwa

  • admin
  • 16/03/2019
  • Hashize 6 years
Image

Abashakashatsi bo muri Singapour bavuga ko kurya ibihumyo (ibyoba cyangwa ibinyamugina) inshuro zirenga ebyiri mu cyumweru bishobora kugabanya ibyago byo kugira amazinda cyangwa kwibagirwa n’ibijyanye no kuvuga bigaragara ku bantu barengeje imyaka 60 y’amavuko.

Ubu bushakashatsi bwatahuye ko ikinyabutabire kigaragara gusa mu bihumyo gishobora guha ubwirinzi ubwonko bw’umuntu.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko uko abantu bwakoreweho barushagaho kurya ibihumyo, ari ko barushagaho kwitwara neza mu bizamini byo gutekereza no guconshora amakuru.

Ariko aba bashakashatsi bavuga ko bitabashobocyeye kugaragaza isano itaziguye hagati y’ibihumyo n’imikorere y’ubwonko.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo kuri kaminuza y’igihugu ya Singapour (National University of Singapore), bishingiye ku mirire y’Abashinwa 663, bafite hejuru y’imyaka 60 y’amavuko, yagenzuwe guhera mu mwaka wa 2011 kugera mu wa 2017.

Mu gihe cy’imyaka itandatu ubwo bushakashatsi bwamaze, abashakashatsi bavuga ko basanze kurya ibihumyo bigabanya ibyago byo gubanuka gucye kw’uko ubwonko bukoresha amakuru bubonye.Ndetse ko hafi abantu icyenda muri buri bantu 100 bariye ibice birenga bibiri by’ibihumyo buri cyumweru basanganywe icyo kibazo, ugereranyije n’abantu 19 mu bantu 100 bariye ibihumyo bitageze ku gice kimwe.

Porofeseri Lei Feng wo kuri kaminuza y’igihugu ya Singapour mu ishami rijyanye no kuvura indwara zo mu mutwe akaba ari na we wayoboye itsinda ry’abakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko “butangaje” kandi ko ari ubwo “gushimwa”.

Yagize ati “Bisa nkaho ikiribwa kimwe dusanzwe tubona byoroshye gishobora kugira ingaruka zidasanzwe ku igabanuka ry’uburyo ubwonko bukoresha amakuru bubona”.

“Ariko turi no kuvuga ku ruhurirane rw’ibintu byinshi – icyayi, imboga rwatsi, ubunyobwa n’amafi na byo ni ingirakamaro”.

Avuga kuri ubu bushakashatsi, Dr James Pickett wo mu kigo Alzheimer’s Society cyo mu Bwongereza cyita kikanakora ubushakashatsi ku bafite ibibazo byo mu mutwe,

Yagize ati“Nubwo kurya indyo yuzuyemo imbuto n’imboga, zirimo n’ibihumyo, ari intangiriro nziza, inama isumba izindi twatanga ni no kugabanya ingano y’isukari n’umunyu, gukora imyitozo ngororangingo, kunywa inzoga mu rugero no kwirinda kunywa itabi”.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/03/2019
  • Hashize 6 years