Ubushakashatsi bwagaragaje ko 27% by’ingengo y’imari ya VUP yagiye mu maboko y’abatari bayigenewe

  • admin
  • 27/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda,bwagaragaje ko 27% by’ingengo y’imari ya VUP yagiye mu maboko y’abatari bayigenewe ndetse bamwe bagenewe imirimo ibabyarira inyungu bajya bakwa ruswa muri ibyo bikorwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakorewe mu turere tugera ku munani mu gihugu hose, ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe bagera ku 14 883, habazwa abagera ku bihumbi 3 355 biganjemo abagore bakorera ibihumbi mirongo itatu na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (35 000 Frw) ku kwezi.

Abaturage bagaragaje kuba batagira uruhare mu gutoranya aho igikorwa cy’inyungu rusange kizabera, abayobozi bakabajyana mu birometero biri hagati ya 10 na 15, bagataha batagangaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Internationa Rwanda, Mupinganyi Apollinaire, yavuze ko uretse ibyo byagaragaye, 43 % by’abagombaga guhabwa imirimo muri VUP batayibonye .

Yakomeje agira ati “Ikindi cyagaragaye ni uko 27% by’ingengo y’imari ya VUP yagiye mu maboko y’abatari bayigenewe, mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za VUP inzego z’ibanze zitekereza ku kwesa imihigo kuruta ku gutekereza kuri wa muturage utishoboye.”

Ese ruswa igaragara gute mu gutoranya abagomba gukora imirimo ibagenewe

Kuri ubu gukorera mu mucyo biracyarimo inzitizi zikiomeye kuko inzego z’ibanze hari byinshi zihisha nko kumenyesha abagenerwabikorwa aho amafaranga bahembwa akomoka.

Abagera kuri 51.1% aribo bonyine basobanurirwa aho ayo mafaranga aturuka,naho 9.5% bo bavuze ko bashoboye gutanga ikirego igihe batishimiye serivisi bagomba guhabwa n’ushinzwe VUP.

Hari gahunda LODA yatangije mu mwaka wa 2017 yo gufasha abanyantege nke, abasaza n’abakecuru n’abandi bafite ubumuga, bagahabwa akazi bagakora amasaha abiri ku munsi, ariko inzego z’ibanze ntizibyubahiriza babakoresha amasaha atandatu, imvura yagwa bakabishyuza ya masaha yaguyemo.’

Ubushakashatsi buvuga ko nubwo abantu 7% aribo bagaragaje ko bigeze kumva ko hatangwa ruswa mu mishinga ya VUP mu myaka itatu ishize, ruswa muri iyi gahunda ishobora kuba irenze 67.9%.

Abagera kuri 3.4% by’ababajijwe nibo gusa basubije ko bahuye na ruswa. Iyi ruswa ihabwa ba agoronome cyangwa ba injeniyeri ku kigero cya 4.40%, abagize komite za VUP ni 6.70%, abakozi bashinzwe VUP ni 11.10%, abayobozi b’amasite ni 35.60% n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuri 42.20%.

Mu gihe amabwiriza ya LODA avuga ko abagenerwabikorwa bagomba guhembwa nyuma y’iminsi 10 batangiye akazi, abagera kuri 25% nibo bavuze ko bahembewe igihe, 35% bavuga ko bahembwe nyuma y’ukwezi mu gihe 24% bayabonye nyuma y’amezi abiri.

Abagenerwabikorwa ba VUP ngo bahabwa amafaranga make kandi bakayabona batinze na Sacco bahemberwamo zabanje gukuraho amafaranga y’umurengera ugereranyije n’ayo umuturage aba agiye guhembwa.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko inzego zifata ibyemezo nka Minaloc na LODA, bakwiye kwicara bakareba niba VUP igera ku ntego zayo kandi bakaganira na komite za Sacco ku buryo bagabanya amafaranga bakata abaturage mu gihe cyo kuyabaha.


Ingabire Immaculée Minaloc na LODA bakwiye kwicara bakareba niba VUP igera ku ntego zayo
Mupinganyi Apollinaire umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Internationa Rwanda

Abitabiriye iyi nama yamurikiwemo ubu bushakashatsi
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/10/2018
  • Hashize 5 years