Ubushakashatsi bwagaragaje Impamvu zemeza ko imibonano mpuzabitsina ari ingenzi mu buzima bwa muntu!

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bikorwa by’ibanze mu gusigasira no gushimangira urukundo hagati y’abashakanye.

Uretse kuba iki ari igikorwa gituma barushaho gusabana no kwegerana biruseho, burya imibonano mpuzabitsina hari indwara zimwe na zimwe irinda umuntu igihe ayikora buri munsi nkuko byemezwa n’abahanga mu bumenyi bw’imikorere n’imiterere y’umubiri wa muntu.

Twifashishije ubushakashatsi butandukanye, twakusanyije zimwe mu mpamvu z’ingenzi zigaragaza ko imibonano mpuzabitsina ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, by’akarusho iyo ikozwe buri munsi.

1. Ibyago byo kurwara kanseri ya prostate biragabanuka

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri ry’ubuzima muri kaminuza ya Havard bwagaragaje ko abagabo basohora (Ejaculation) inshuro nyinshi bagabanya ibyago byo kuba barwara kanseri ifata ubugabo (prostate cancer) ku kigero cya 22%.

2. Birinda umuntu kurwara ibicurane n’inkorora

Nkuko bigaragara mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Wilkes muri Pennsylavania, umuntu ukora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro ebyiri mu cyumweru arushaho kurekura abasirikare benshi bahangana n’ibicurane n’inkorora.

Niba inshuro ebyiri mu cyumweru zigabanya ibyago byo kurwara ibicurane, bivuze ko uyikora buri munsi we izi ndwara zigeraho zikaba amateka.

3. Umuntu ahorana itoto

Burya ngo umuntu ukora imibonano mpuzabitsinda buri munsi umubiri uhorana itoto nk’uko byemezwa n’umushakashatsi akaba n’umuganga w’indwara zifata ubwonko wo muri Scotland, David Weeks.

Weeks yemeje ibi nyuma yo gukeka imyaka y’abagore n’abagabo 3500 baturuka muri Amerika n’u Burayi, nyuma akaza gusanga abo yagiye aha imyaka mike cyane kuyo bafite ari abemeza ko bakora imibonano mpuzabitsina byibura ishuro eshatu mu cyumweru.

4. Ububabare mu gihe cy’imihango buragabanuka

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2000 bwagaragaje ko 9% by’abagore 1900 bikinishaga mu gihe bari mu mihango kugira ngo bagabanye ububabare.

Kwikinisha cyo kimwe n’imibonano mpuzabitsina bituma umugore agira ibyishimo(orgasm) maze umubiri ukarekura imisemburo ya Oxytocin na dopamine bigira uruhare mu kugabanya ububabare buterwa n’imihango.

5.Amahirwe yo gusama ariyongera

Ubushakashatsi bushya ku bijyanye n’uburumbuke n’ubugumba bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi bitegura umubiri ku buryo umugore ashobora gusama byihuse, bivuze ko amahirwe yo gusama yiyongera.

6. Bigabanya umuvuduko w’amaraso no guhangayika

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2005, bwagaragaje ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina bagira ubushobozi bwo kurinda ubwonko bwabo kunanirwa no guhangayika ugereranyije n’abandi.

Urumva ko rero iyo bigeze kubayikora buri munsi biba akarusho amaraso akarushaho gutembera neza ndetse bagatandukana n’umunaniro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/10/2020
  • Hashize 3 years