Ubusabe bwe bwo kuburanishirizwa mu mahanga bwateshejwe agaciro “Uwinkindi Jean”

  • admin
  • 23/10/2015
  • Hashize 9 years

Uwinkindi jean ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yandikiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda agaragaza ko atishimiye ubutabera bwo mu Rwanda, akanasaba ko urubanza rwe rwimurirwa mu bindi bihugu, kuri uyu wa 22 Ukwakira, uru rukiko rwategetse ko agomba kuburanishirizwa mu Rwanda bitewe n’urwego rwiza ubutabera bwarwo rugezeho mu kuburanisha ibyaha mpuzamahanga.

Kuva Uwinkindi yagezwa mu Rwanda, Urubanza rwe rwagiye rurangwa n’uko abamwunganira binubira igihembo bahabwa, na we akinubira ko adahabwa ubutabera bwuzuye ndetse asaba ko rwavanwa mu Rwanda. Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko Urwego rukurikirana imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, (MICT) rwemeje ko imiterere y’ubutabera bw’u Rwanda yujuje ibisabwa mu kuburanisha ibyaha mpuzamahanga.

N’ubwo Uwinkindi yakomeje guhatiriza imbere y’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko afite impungenge ku butabera yahabwa n’inkiko z’u Rwanda uru rwego anasaba ko rwimurirwa mu bindi bihugu, (MICT) yatangaje ko abayobozi mu bucamanza bw’u Rwanda bakora ibishoboka byose kugira ngo basigasire ubutabera;rwemeza ko u Rwanda ari rwo rugomba kumuburanisha. Uwinkindi yari umupasitori mu itorero ry’Abapentikote i Kayenzi mu Murenge wa Nyamata ubu ni mu Karere ka Bugesera. Yafatiwe muri Uganda tariki ya 30 Kamena 2010 agezwa i Arusha aho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera tariki ya 2 Nyakanga 2010. Tariki ya 28 Kamena 2011, urukiko rwategetse ko yohereza mu Rwanda kuhaburanishirizwa ahagera tariki ya 19 Mata 2012.

Muri Werurwe uyu mwaka turimo wa 2015 ni bwo Uwinkindi yagejeje ubusabe bwe mu Rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, asaba ko urubanza rwe rwakwamburwa inkiko zo mu Rwanda kubera ko adahabwa ubutabera akwiye. Iri tangazo rivuga ko kuva muri Mutarama 2015, Leta y’u Rwanda imaze gutakaza miliyoni 82 z’Amafaranga y’u Rwanda ku rubanza rwa Uwinkindi Jean.Src:Igihe

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/10/2015
  • Hashize 9 years