Uburyo amafaranga y’Ingengo y’Imari y’u Rwanda 2016-2017 yasaranganijwe mu bikorwa bitandukanye

  • admin
  • 10/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Amafaranga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 angana na miliyari 1,949.4 z’amafaranga y’u Rwanda, aziyongeraho agera kuri miliyari140.6 ugereranyije na miliyari 1,808.8 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2015/16; azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ku birebana n’uburyo amafaranga azakoreshwa, ingengo y’imari yagenewe ibikorwa bisanzwe izagera kuri miliyari 958.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.2% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17, naho amafaranga azashorwa mu bigo by’ubucuruzi bya Leta azagera kuri miliyari 108.5, 5.6% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17. Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri miliyari 785.3 ni ukuvuga 40.3% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17.

Ibikorwa bishimangira ingamba z’ubukungu bizibandwaho mu gihe kiri imbere biri mu byitaweho mu gusaranganya ingengo y’imari ya 2016/17. Muri byo, harimo ibikorwa bigamije kongera umusaruro w’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byagenewe agera kuri miliyari 55 z’amafaranga y’u Rwanda, ibikorwa bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi byagenewe agera kuri miliyari 87.2; ndetse n’ibikorwa bigamije kugabanya ikiguzi cy’ishoramari cyane cyane ibikorwaremezo byagenewe agera kuri miliyari 229.7. Ingengo y’imari yasarangayijwe hashingiwe kuri Gahunda ya EDPRS II.

Kwihutisha umuvuduko w’iterambere

Iki cyiciro cyagenewe amafaranga agera kuri miliyari 517, ni ukuvuga 27% by’ingengo y’imari yose. Imishinga y’ingenzi izitabwaho, ni umushinga wo kwagura no gusana umuhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo wagenewe miliyari 20.1, umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu hibandwa ahakorera inganda, miliyari 17.5.

Kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa Rulindo-Ngarama-Musha ndetse no gushyiraho ahahurizwa amashanyarazi mu gace ka Ngarama (Miliyari 16.8); kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa Kibuye-Gisenyi-Goma-Shango-Birembo uhuza ibihugu byo mu karere (miliyari 6.7), kubaka umuyoboro w’amashanyarazi Butare-Mamba-Rwabusoro-Rilima ndetse no gushyiraho ahahurizwa amashanyarazi kuri uwo muyoboro (miliyari 4), gusana umuhanda Rubavu-Gisiza ufite uburebure bwa Kilometero 51 (miliyari 15.8).

Hari kandi kubaka umuhanda Rukomo-Base ufite km 50 (miliyari 14.3), gusana imihanda itandukanye n’amateme hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’imodoka (miliyari 8.1), kubaka umuhanda Rubengera-Gisiza (miliyari 7.9), gusana umuhanda Huye-Kitabi (miliyari 7.9), gushyiraho ikigega gifasha abashoramari bohereza ibicuruzwa ku masoko mpuzamahanga (miliyari 5).

Hari kandi kwagura ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali (miliyari 3.9); gutanga ingurane ku baturage bazimurwa ahazakorerwa imirimo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Gisenyi (miliyari 2.6), kubaka ibikorwaremezo ahazashyirwa inganda zo ku rwego rw’intara mu duce twa Rwamagana, Bugesera, Kicukiro, Huye, na Nyagatare (Miliyari 5), no kubaka uruganda rukora imyenda no gutunganya impu (miliyari 5).

Guteza imbere icyaro

Iki cyiciro cyagenewe amafaranga agera kuri miliyari 256.5 bingana na 13% by’ingengo y’imari yose. Imishinga y’ingenzi izitabwaho muri iki cyiciro ni umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro (miliyari 22.2), umushinga wo gukwirakwiza inyongeramusaruro harimo ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure (miliyari 11.7), gukomeza umushinga wo gushyiraho ibikoresho bifasha kuhira imyaka ku misozi no guhunika amazi (miliyari 7.9).

Hari kandi mushinga wo kubaka imihanda y’imigendarano hirya no hino mu gihugu (miliyari 7.6), gukomeza umushinga wo guteza imbere ubuhinzi mu cyaro (RSSP Phase II) (miliyari4.7), umushinga wo kubaka ubwanikiro ufasha abahinzi gutunganya umusaruro (miliyari 5.3), gukomeza umushinga wo gukwirakwiza amazi meza n’isuku mu cyaro (PRSC-PEAMER) miliyari 3.1.

Indi mishinga ni gukomeza umushinga wo guteza imbere ibikorwaremezo by’ubworozi mu gihugu (LISP): miliyari 3.8, umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu karere ka Rulindo: miliyari 2.4; umushinga wo kongera ibikorwa by’isuku n’isukura mu mijyi: miliyari1.9, umushinga wo kuvugurura imihanda yo mu mujyi wa Rubavu: miliyari 4.5 no gukomeza gutunganya igishanga cya Kirehe (KWAMP): miliyari 1.9.

Kongera umusaruro no guhanga imirimo ku rubyiruko

Iki cyiciro cyagenewe amafaranga agera kuri miliyari 106 bingana na 5% by’ingengo y’imari yose. Imishinga y’ingenzi izitabwaho muri iki cyiciro, ni mushinga wo kubaka amashuri y’ubumenyingiro (TVET) no gushyiramo ibikoresho bitandukanye: miliyari8.5, kubaka ishuri rigezweho rya « Carnegie Melon University »: miliyari 7, gukomeza gahunda ya « Kora Wigire » igamije kwihutisha ingamba zo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi bworozi: miliyari 5.3.

Hari kandi kubaka Ishuri ry’Icyitegererezo ku bufatanye n’Ikigega cy’Abanyakoreya (KOICA): miliyari 3.5, umushinga wo gukwirakwiza mudasobwa kuri buri mwana mu mashuri: miliyari 5.9, umushinga wo guhugura abarimu bigisha ubumenyingiro ku nkunga ya KOICA: miliyari 2.9, umushinga ugamije gutunganya ububiko bw’ibicuruzwa: miliyari 2.8 n’umushinga wo guhanga imirimo ku bavuye ku rugerero bamugariye ku rugamba uzatwara miliyari 1.

Icyiciro cy’imiyoborere myiza

Iki cyiciro cyagenewe amafaranga agera kuri miliyari 192.2 ni ukuvuga 10% y’ingengo y’imari. Imishinga y’ingenzi izitabwaho muri iki cyiciro ni kubaka Ishuri ry’amahugurwa ku bikorwa by’ibaruramibare rizatwara miliyari 3, gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abagororwa n’abari mu gihano cy’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro: miliyari 2, umushinga wo kubungabunga umutekano w’amakuru abikwa hifashishijwe

ikoranabuhanga: miliyari 1.5.

Muri iki cyiciro kandi hari gukomeza umushinga wo kubaka laboratwari izifashishwa n’Ubugenzacyaha mu gutahura abakoze ibyaha uzatwara miliyari 2.8;

gukomeza umushinga wo kubaka icyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu n’ibiro by’ahakorera Polisi y’Igihugu ku Kimihurura: miliyari 2.1, gusana no kwagura amagereza mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza harimo gereza ya Rubavu, Ntsinda na Mageragere: miliyari 1.9, gukomeza umushinga wo gushyingura mu buryo bugezweho inyandiko z’imirimo y’Inkiko Gacaca bizatwara miliyoni 400.


Gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage


Iki cyiciro cyagenewe amafaranga agera kuri miliyari 877.6, ni 45% by’ingengo y’imari yose. Imishinga y’ingenzi izitabwaho muri iki cyiciro ni gukomeza umushinga wo kubaka no gusana amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi: miliyari 5; gukomeza guteza imbere imibereho y’umwarimu binyuze muri Koperative Umwarimu SACCO: miliyari 5, gukomeza kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero hirya no hino mu gihugu: miliyari 4.5.

Hari kandi gukomeza kubaka inzu zikorerwamo ubushakashatsi (Laboratories) hirya no hino mu mashuri yisumbuye na Kaminuza bizatwara miliyari 1.6, gukomeza gahunda y’inkongoro y’amata kuri buri mwana hagamijwe guteza imbere imirire myiza ku bana: miliyari 2.1, gukomeza umushinga wo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’ikigo cy’Iwawa: miliyoni 600, gukomeza gahunda ya “Tubarere mu muryango” igamije gusubiza mu miryango abana baba mu mihanda: miliyoni 800, no gukomeza gahunda yo koroza inka imiryango ikennye bizatwara miliyari 1.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/06/2016
  • Hashize 8 years