Uburusiya na Syria byanze ko abahanga ba OPCW binjira mu mujyi wa Douma ngo bakora iperereza

  • admin
  • 16/04/2018
  • Hashize 6 years

Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya intwaro z’uburozi wakoze inama yihutirwa ku cyicaro cyawo i La Haye mu Buholandi kugirango wige ku kibazo cy’intwaro z’ubumara muri Siriya ariko ibyo barebeyemo ni uko Syria ndetse n’Uburusiya byangiye intumwa zawo gutangira igikorwa cy’iperereza.

Intumwa z’Ubwongereza mu kigo gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara (OPCW:Organisation for Prohibition of Chemical Weapons) zawubwiye ko Uburusiya na Syria banze ko abahanga bajya mu mujyi wa Douma gukora anketi. Uburusiya bwo bwahakanye bwivuye inyuma ko butigeze bubangamira iperereza.

Nyamara abahanga b’Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya intwaro z’uburozi bageze muri Siriya mu mpera z’icyumweru gishize nabo bavuga ko batarabona uruhushya n’uburenganzira bwo kujya muri Douma.

Umuyobozi w’uyu muryango, Ahmet Uzumcu, yatangaje ko Uburusiya na Siriya babwiye abo bahanga ko bagomba gutegereza kubera utubazo tw’umutekano tutarakemuka muri Douma.Ariko hari impungenge ko Uburusiya na Siriya bashobora gukura muri Douma abatangabuhamya 22 bakabahuza n’abo bahanga mu murwa mukuru wa Siriya, Damas maze bakababwira ibyo batumwe.

Gusa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov,Aganira na BBC yongeye guhakana akomeje ko nta ntwaro z’ubumara zakoreshejwe i Douma muri Syria.

Sergei Lavrov yagize ati”Nshobora kwemeza ko ntacyo Uburusiya bwagerageje gukora muri ako gace”.

Gusa nubwo ibi biri kuba amerika yiteguye gufatira Uburusiya ibihano bishya mubijyanye n’ubukungu.Ariko ku bihugu by’Ubwongereza n’Ubufaransa abadepite babyo ntacyo baratangaza kuri ibyo bitero byagabwe muri Syria.


Aha ni mugace ka Douma kari mu burasirazuba bwa Goutat

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/04/2018
  • Hashize 6 years