Uburusiya bwongeye guhangayikisha Amerika kubera missile zigezweho bwakoze

  • admin
  • 02/03/2018
  • Hashize 6 years

Mu ijambo yabwiye abatuye igihugu cye avuga uko igihugu gihagaze, Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yabamenyesheje ko igihugu cyabo gufite intwaro zikomeye zo mu rwego rwa missile zirusha izindi zose isi kandi ngo ntawazihangara

Putin aritegura kongera gutorerwa indi manda mu matora azaba mu minsi 17 iri imbere. Akoresheje amashusho yeretse abaturage imwe muri missile avuga ko ishobora kugera aho ariho hose ku isi.

Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin Yababwiye ko nta ntwaro ihanura za missile ishobora guhagarika missile zigezweho u Burusiya bwakoze.

JPEG - 142.3 kb
Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin Yababwiye ko nta ntwaro ihanura za missile ishobora guhagarika missile zigezweho u Burusiya bwakoze.

Yaretse abagize inteko ishinga amategeko ndetse n’abaturage muri rusange indi missile iraswa n’ubwato bugendera munsi y’amazi na yo ishobora kugera ahantu hose ku isi kandi ku mutwe w’igisasu hakaba hariho igice kirimo ubumara kirimbuzi.

Mu ijambo ryamaze hafi amasaha abiri, Perezida Vladimir Putin yasabye abaturage gutanga amazina bifuza ko yazitwa ziriya ntwaro zombi.

BBC yanditse ko ibyo Vladimir Putin yavuze kuri uyu wa Gatatu byerekana ko na we ashaka guteza imbere igisirikare cye nk’uko na mugenzi we wa USA Donald Trump ahora avuga ko America igomba kongera kuba igihangange (Make America Great Again).

JPEG - 84.5 kb
Vladimir Putin na Donald Trump

Umwe mu bahanga mu by’intwaro zikomeye na we yabwiye BBC u Burusiya bufite intwaro ubu ziri ku rwego rwo hejuru kurusha iza USA n’u Bushinwa ariko ngo ibi bihugu byombi biri gukora ngo birebe ko byarusha u Burusiya mu ntwaro zikomeye.

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 02/03/2018
  • Hashize 6 years