Uburusiya bwitabaje ambasande y’Ubufaransa kubijyanye n’umutekano w’abafana babwo.

  • admin
  • 16/06/2016
  • Hashize 8 years

Nyuma y’imvururu zabereye I Marseille, minisiteri y’ububanyinamahanga y’uburusiya yasabye uhagarariye ubufaransa mu burusiya ko uburyo abarusiya barigufatwamo mu bufaransa byahinduka. Ibi byakurikiye isakwa rya bisi yaritwaye abafana basaga 40 b’abarusiya. N’ubwo Uburusiya bwivugisha ibi ariko, abafana babo barashijwa guteza umutekano muke mu bufaransa kandi ngo uburyo bikorwamo bukaba bwarateguwe. Ngo abo bateza imvururu ntibajya banareba umupira. Ku munsi w’ejo bongeye guteza akavuyo mu kibuga ubwo batsindwaga na Slovakia 2-1 bikaba byarakurikiye urugomo bakoze ku mukino banganyijemo n’Ubwongereza 1-1.

Minisitiri w’ububanyi w’uburusiya Sergie Lavrov yasabye ambasaderi w’ubufaransa mu burusiya Jean-Mourice Ripert kugira icyo bafindura ku buryo abashinzwe umutekano bari gufata abarusiya. Mr Lavrov yavuze ko abafana b’abarusiya barikwibasirwa mu bijyanye n’imisakire kandi ari abafana nk’abandi. Ngo si byari ngombwa ko bisi yarimo abarenga 40 ihagarikwa maze police ikabasohora bose ngo berekane indangamuntu zabo. Ibi akaba yabivugiye mu ntzu y’intekonshingamategeko I Moscow. Ku nshuro ya kabiri bongeye kuteza akavuyo nyuma y’uko nibura 20 bajyanywe mu bitaro mu bushyamirane bw’abarusiya n’abongereza.

Ni mugihe hari umwe mu bashinjacyaha mu bufaransa wavuze ko hari abahuliga hafi 150 b’abarusiya baje mu mujyi wa Marseille bateguriwe guteza imvururu. Ibi kandi byagiye bigarukwaho na benshi ko uburyo aba bahuliga b’abarusiya barwanamo usanga Atari abaturage basanzwe. Ikitangaje ni uko nta bikoresho runaka bifashisha, usanga ari ingumi n’imigeri gusa. Ni nk’abakomando. Ibi byakomeje guteza urujijo kuko mu myaka ibiri gusa, ubu burusiya nib wo buzakira igikombe cy’iyi (2018)






Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/06/2016
  • Hashize 8 years