Uburusiya Bwahagaritse Ikifuzo cy’Amerika muri ONU

  • admin
  • 04/04/2017
  • Hashize 7 years

Uburusiya bwahagaritse ikifuzo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo gutunganya mur’uku kwezi kwa kane ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru kuburenganzira bwa kiremwa muntu mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano.

Nikki Haley, uhagarariye Amerika muri ONU yifuzaga ko icyo kiganiro kizaba kw’italiki ya 18 z’ukwezi kwa Kane.

Ambasaderi w’Uburusiya muri ONU by’agateganyo, Petr Iliichev, yatangaje ko akanama gashinzwe umutekano ku burenganzira bwa kiremwa muntu , ariko karebwa n’ibiganiro nk’ibyo kandi yongeraho ko , guhaguruka ukavuga ko amahoro n’umutekano mpuzamahanga ubangamiwe atari ukuri.

Amakuru ava kucicaro cya ONU avuga ko Ubushinwa, Boliviya, Misiri nabyo bitari bishyigikiye ikiganiro nk’icyo

Ikindi Mwamenya nuko icyo kifuzo cy’Amerika cyamaganiwe kure mugihe Leta zunze ubumwe z’Amerika ariyo iyoboye ibikorwa by’akanama ka ONU gashinzwe umutekano mur’uku kwezi kwa kane.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/04/2017
  • Hashize 7 years